Wisdom Salvation Empower
Ubuyobozi

Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha igice cya cumi na karindwi

By Gashugi Yves 2 min read 1 views
Share this article

Nubwo ibyo ukora bifitiye umumaro abandi ntibivuzeko bizakugeza ku ntego zawe

Kugira ngo wumve ino nkuru neza, biragusaba gusoma igice cya 16 kuko ino nkuru ishamikiye kuri icyo gice.

Mose amanika ukuboko akubita icyo gitare inkoni ye kabiri, kivusha amazi menshi iteraniro riranywa, ryuhira n’amatungo yaryo. Uwiteka abwira Mose na Aroni ati “Kuko mutanyizeye ngo mwerekanire kwera kwanjye mu maso y’Abisirayeli, ntimuzajyana iri teraniro mu gihugu mbahaye.” (Kubara 20:11-12).

Intego ya Mose yari ukugera I Kanani nk'uko Imana yari yarabimusezeranije (Kuva 3:7-8; 12; 6:6-8), uwabona Mose akubise inkoni urutare rukavusha amazi yanezezwa cyane no kuba afite umuyobozi mwiza ubagirira umumaro akabaha ibyo bakennye, ariko mu mutima Imana ivuga iti: nubwo ushimwa n’abantu ariko ijuru ntirigushima. Nubwo ibyo nashakaga ko ukora byakoretse ariko wabikoze uburyo ntashaka.

Bityo rero tuzirikane ko kuba tugira umumaro mu bantu ntibivuze ko tuba dukora ubushake bw’Imana. Abantu bapimira umusaruro mubyagezweho ariko Imana igapimira umusaruro mu inzira ibyo byagezweho byanyuzemo. Ku mana igifite icyo kimaze si umusaruro ahubwo ni inzira uwo musaruro wanyuzemo.

Umusozo

Imana yahaye intego abigisha yo kwigisha ibyanditswe byera uko biri, ariko muri ino minsi usanga abigishwa bameze nk’abana babyarwa maze bakirera aho kurerwa n’ababyeyi. Twibukiranye ko umwana wirera aba afite ibyago byinshi byo kurya ibyo abonye harimo n’umwanda, bityo wowe usoma ino inkuru Imana irakwibutsa ko hari abo yaguhaye kurera kandi ugomba kubaha ibyanditswe muri Bibiliya kuruta kubaha ibyo wowe uzi ku giti cyawe.

Dukomeze kuzirikana kandi ko kuba abantu badushima bitangana no kuba ijuru ridushima, bityo rero twe gushukwa no gushimwa n’abantu nkuko abafarisayi bagenzaga (Yohana 12:43) ngo twibagirwe kumenya niba ijuru ridushima kuko bigorana cyane kwizera Imana kandi umaranira gushimwa n’abantu nkuko ibyanditswe byera bigira biti: “Mbese mwabasha mute kwizera kandi mumaranira gushimwa n’abantu, mu cyimbo cyo gushaka ishimwe riva ku Mana ubwayo? (Yohana 5:44).

Comments

Aaron

uhmmmm its very resource full.nukuri Imana yamahoro idushoboze kunyura ndetse no gukorera munzira itegetswe nkuko ijambo ryayo riri cyangwa ridusaba. umukiza yesu abanezeze

Jovin

Yves,Imana iguhe umugisha rwose

Annie

Umhuuu
Imana ibahe umugishab mwinshi. Uku kuri birakwiye ko kumenywa kukanibukiranwa.

Jolie ange

Amen 🙏

Kanyana Ernestine

Amen! 🙌 Umwami agukomereze amaboko. Iri hishurirwa niryiza pe! Rimwe narimwe kutizera biva mukumaranira gushimwa n'abantu

Egide UWIZERA

Murakoze cyane Yves , nibyo Koko Imana ntabwo yita kumusaruro gusa ahubwo ireba nuburyo wabonetsemo . Kuko intego ku abisirayeli muri kariya kanya Kari ukubona amazi ,ariko Ku Imana yari uko bongera guhishurirwa Imbaraga ni icyubahiro byayo. Mose akoreramo amakosa ntiyakora ikiri kumutima wayo ,(Kubara 20:1-13)

1. Yakubise urutare inshuro ebyiri: Imana yari yabwiye Mose kuvugisha urutare, ariko Mose mu burakari bwe, yarabukubise (ndetse inshuro ebyiri).

Yabikoze nk'aho amazi azava mu rutare kubera imbaraga ze n'iza Aroni, aho kuba imbaraga z'Imana.

​2. Ntiyubahishije Imana mu maso y'Abisiraheli: Yavuze ati: "Mbese dushobora kubakuriramo amazi muri uru rutare?" Aho kuvuga ati Imana irabakuriramo. Ibyo byagaragaje ko abikoze mu izina rye na Aroni Kandi atahaye Imana icyubahiro gikwiye mu maso y'ubwoko bwayo.

Julienne

Uranyunguye cyane
Kristo akomeze kuguhugura tukwigirero Yves

Yves Gashugi

Murakoze

Jolie ange

Amen 🙏
God bless you 🙏

NKUMBUYIJURU Emmanuel

Imana iguhe umugisha mwinshi cyane kubwo kutwungura binyuze mw' Ijambo to ry'Imana
Kumvira biruta ibitambo

NKUMBUYIJURU Emmanuel

Imana iguhe umugisha mwinshi cyane

Steven

Imana iguhe umugisha Yves

Erneste DUSABIMANA

Ikindi nizemo ikintu kijyanye nakamenyero. Moses yari yaramenyereye gukoresha Inkoni Reba nkakiriya gihe bambuka inyanjya bava muri Egypt Imana yabwiye moses gukoresha inkoni abikora nkuko yabimutegetse amazi acikamo kabiri.
Moses yagize akamenyero bimutera
Gukora uko Imana itamubwiye.
Imana itubabarire aho tutumvise neza ibyo yavuze bigatuma tugwa mumakosa

Erneste DUSABIMANA

Ikindi nizemo ikintu kijyanye nakamenyero. Moses yari yaramenyereye gukoresha Inkoni Reba nkakiriya gihe bambuka inyanjya bava muri Egypt Imana yabwiye moses gukoresha inkoni abikora nkuko yabimutegetse amazi acikamo kabiri.

Moses yagize akamenyero bimutera
Gukora uko Imana itamubwiye.
Imana itubabarire aho tutumvise neza ibyo yavuze bigatuma tugwa mumakosa

Erneste DUSABIMANA

Uziko nanjye irijambo naryumvaga Nabi.
Ubu nibwo nsobanukiwe ko mose atabwiwe gukubita urutare. Binteye kujya gukora research nomuzindi Bible version ndebe neza.
Imana iguhe umugisha kudusobanurira . I'm happy for you.

Erneste DUSABIMANA

Uziko nanjye irijambo naryumvaga Nabi.
Ubu nibwo nsobanukiwe ko mose atabwiwe gukubita urutare. Binteye kujya gukora research nomuzindi Bible version ndebe neza.
Imana iguhe umugisha kudusobanurira . I'm happy for you.

Ikindi nizemo ikintu kijyanye nakamenyero. Moses yari yaramenyereye gukoresha Inkoni Reba nkakiriya gihe bambuka inyanjya bava muri Egypt Imana yabwiye mose gukoresha inkoni abikora nkuko yabimitegetse amasizi acikamo kabiri.

Moses yagize akamenyero bimutera
Gukora uko Imana itamubwiye.
Imana itubabarire aho tutumvise neza ibyo yavuze bigatuma tugwa mumakosa

Fiacre TWIRINGIRIMANA

Urakoze cyane mwenedata Yves!

Fiacre

Amen!
"Kumva warangiza ukumvira."
Imana ihabwe icyubahiro kubwawe mwenedata Gashugi Yves.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Comments may be reviewed before appearing.