Wisdom Salvation Empower
Ubusesenguzi

Ikawa n’urukuta byahindutse igikoresho cy’ivugabutumwa!

By Gashugi Yves 2 min read 1 views
Share this article

Mu minsi mikeya ishize ubwo nari ndi mu butumwa bw’akazi, ninjiye muri kompanyi icuruza amacumbi ngamije gushaka aho kurara. Ubwo nagendagendaga hanze yayo macumbi nabonye inzu ishamikiye kuri ayo macumbi yanditseho ko “Bacuruza ikawa”!

Ninjiye muri iyo nzu, ninjira ntagamije kugura ikawa ahubwo ngamije kwimara amatsiko y’ibyo bakora nubwo byarangiye mpaguze ikawa yo kunywa!

Maze kwishyura ikiguzi cy’ikawa, nasohokeye mu muryango ntinjiriyemo, mukanya gato nkako guhumbya, amaso yanjye yakubitanye n’ijambo COFFEE ryari ryanditse kurukuta rw’iryo duka. Mukwitegereza neza nsanga ijambo COFFEE barifashe nk’impine y’amagambo, baryandika mu magambo arambuye muri ubu buryo: C: Christ; O: Offer; F: Forgiveness; F: For; E: Everyone; E: Everywhere. Ngenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye ngo, Kristo (Yesu), Atanga, Imbabazi, ku Bantu Bose, Ahari ho Hose.

Natangajwe cyane nuko bakoresheje ibyo Imana yabahaye mugutangaza inkuru nziza y’imbabazi Yesu atanga ku bantu bose  binyuze mu kubyandika kurukuta (Urukuta ruvuga ubutumwa)!

Ndahamya ko buri wese afite urukuta ruhora rumubwiriza ibya Yesu! Ese ni uruhe rukuta ruherutse kukubwiriza? Wumviye ibyo rwakwigishije?

Umusozo

Iyo twumviye Imana kandi tugakoresha neza ibyo yaduhaye bihinduka umugisha ariko iyo tutumviye Imana kandi tugakoresha nabi ibyo yaduhaye bihinduka umuvumo nubwo tutahita tubona izo ngaruka ako kanya.

Urugero: Imana irema amazi, yarigamije ko azaba umugisha mu kumeza imyaka n’ibiti, kubera ubuturo ibyoganyanja, ndetse nundi mumaro amazi agira ariko kubwa Nowa amazi yahindutse umuvumo ubwo yicaga abantu kubwo kutumvira Imana (Itangiriro 7:20-24, 1 Petero 3:20-21).

Ino nkuru sinyandikiye kuvuga ko umuntu wese ufite ubucuruzi runaka  cyangwa ibyo Imana yamuhaye ariko ntabikoreshe mukuvuga ubutumwa azahomba cyangwa nawe akwiriye guhita yandika amagambo y’Imana ku rukuta rw’inzu acururizamo, ku modoka ye cyangwa ahandi runaka ahubwo nyandikiye kwibutsa ab’Itorero ko ibyo Imana yaduhaye byose bishoboka kubikoresha mu kuvuga ubutumwa!

Ese mobile Imana yaguhaye uyikoresha ibyubahisha Imana cyangwa niyo ukoresha utegura gahunda ziyitukisha nko gusambana, gusebanya, guteranya abandi n’ibindi…….

Ese icyubahiro Imana yaguhaye ugikoresha mu buryo buhimbaza Imana cyangwa ni igikoresho ukandamirisha abandi mu buryo bwo kubereka ko hari isumbwe ubarusha?

Bene data, icyo mfite kandi ufite cyabera abandi umugisha mu gihe gikoreshejwe ibyo Imana ishaka ariko cyaba umuvumo mu gihe gikoreshejwe iby’isoni nke.

Comments

TURATSINZE Rodrigue

Uhabwe umugisha cyane.
Nibyiza ko tumenya gukoresha neza umugisha Imana yaduhaye muguhesha umugisha abandi wo kumenya ubutumwa bwiza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Comments may be reviewed before appearing.