Wisdom Salvation Empower
Also available in
Itorero

Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero igice cya ma kumyabiri na rimwe: Nabuze umwana bansigiye

By Gashugi Yves 2 min read 6 views
Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero igice cya ma kumyabiri na rimwe: Nabuze umwana bansigiye
Share this article

Mu itumba ryo muri 2007 (Niba nibuka neza), umubyeyi umbyara (Mama) yansize mu rugo, ambwira ko ntagomba kuhava kuko murumuna wanjye wari ufite imyaka ibiri yari aryamye kandi nta wundi muntu wari uhari. Nyuma y’akanya gato umubyeyi wanjye avuye mu rugo, umutima wanjye waribwiye uti: “Ubwo murumuna wawe aryamye kandi umubyeyi wawe akaba adahari, wakigira kwikinira umupira n’abandi bana, humura ntawuri bubimenye.”

Narwanye n’umutima, mpagarara mu mayira abiri, nibaza koko niba nkwiriye gukomeza inshingano nahawe zo kuguma k’urugo no kurinda umwana, cyangwa ndajya kwikinira umupira.

Nagiye kwikinira umupira

Byarangiye mpisemo gusiga inshingano nahawe zo kurinda urugo n’umwana nigira kwikinira umupira ariko mu kugenda kwanjye, nakoze irindi kosa ryiyongera kuryo narimaze kugambirira gukora, nasize nta kinze umuryango w’inzu.

Nabuze umwana bansigiye

Uko amasaha yicumaga niko umutima wambwiraga gusubira mu rugo kugira ngo umubyeyi wanjye ahansange, ariko mpageze nasanze urugi rufunguye kandi murumuna wanjye ntawuri munzu, nataye umutwe, ubwoba bwuzura umutima wanjye kuko numvaga nta busobanuro mfite imbere y’umubyeyi.

Natangiye gushakisha mu baturanyi, ngenda mbaririza niba ntawabonye umuvandimwe wanjye. Kubw’amahirwe nsanga hari umubyeyi w’umuturanyi umufite, ambwira ko yumvise umwana aririra mu rugo akaza akamufata. Mu musabye ambwira ko atamumpa, ahubwo ngomba kubanza gusobanura aho nari nagiye. Mu by’ukuri, numvaga umubyeyi wanjye ataramenya ko nazerereye, ariko ubwo yatahaga umuturanyi yarandeze, bimenyekana gutyo ko ntarinze urugo neza.

Umusozo n’amasomo

Abizera twasigiwe inshingano zo kurinda no kutarangaza urugo ari rwo mibiri yacu (1 Abakorinto 6:19-0; Abefeso 4:27; 1 Petero 5:8-9), duhabwa inshingano zo kutazerera (Zabuli 84:10; Yohana 15:4), ndetse nizo kurinda umwana ari byo byo kwizera twahawe rimwe (2 Timoteyo 1:14).

Nk’uko umutima wanshutse (Yeremiya 17:9) kujya kuzerera no kutarinda ibyo nasigiwe nibwira ko ntawurabimenya, niko na Satani akomeje gukoresha ayo mayeri kugira ngo agushe abizera benshi. Nubwo nibwiraga y’uko umubyeyi wanjye atarabimenya ariko kubura umwana byatumye ibyanjye byose bimenyekana, byashoboka ko nawe wibwira ko ingeso mbi urimo zitazamenyekana ariko gusiga umwana (Yesu) bizatuma bimenyekana.

Ese wowe Uracyarinze? Byashoboka ko wagerageje gusibanganya ibimenyetso, ariko nk’uko murumuna wanjye yabaye igihamya, nawe hari ibihanya byerekana ko utarinze, nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk'iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkūre igitereko cy'itabaza cyawe ahacyo nutihana (Ibyahishuwe 2:5), kuko Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk'uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n'umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana (2 Petero 3:9).

 

Comments

No comments yet. Be the first to comment.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Comments may be reviewed before appearing.