Wisdom Salvation Empower
Ubuyobozi

Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha igice cya cumi na gatanu

By Gashugi Yves 3 min read 1 views
Share this article

Ibintu byose Imana ifitemo inyungu si ko ari ubushake bwayo

Muri 2019, ubwo nari umunyeshuri muri Kaminuza, hafi bitatu bya kane (3/4) by’umwanya nasaguraga ku masomo nari narahisemo kubyegurira Imana, aho nakoreshaga uwo mwanya, nsenga njyenyine, nsengana n’abandi, nsoma Bibiliya, ndetse nkanageregeza gusoma ibitabo bitandukanye by’iyobokamana!

Muri uwo mwaka nabonye uburyo bwo gukorera amafaranga mu buryo bwari bworoshye  kubifatanya n’amasomo no gukorera Imana. Ku muvuduko nk’uwu rumuri, niko umutima wanjye wagize amashyushyu yo gutangira gukorera amafaranga, cyane cyane ko nibwiraga ko n’Imana itabyanga kuko amafaranga nari kuzajya mbona nari kuzajya ntangaho ashyigikira umurimo w’Imana mu buryo bwagutse.

Uko nibwiraga si ko Imana yibwiraga ahubwo, ubwo najyaga gusenga numvise igitekerezo muri njye kivuga giti: “Wijya gukorera ayo mafaranga.” Ibyo bitekerezo nabyamaganiye kure kuko numvaga bidaturutse ku Mana, kuko nari mfite ingingo isa nindengera ivuga ngo: “Amafaranga nzabona Imana nayo iyafitemo inyungu”. Nyamara umutimanama wakomeje kumbwira uti: “Icyo Imana ifitemo inyungu cyose si ko aba ari ubushake bwayo”. Nubwo nakomezaga kumva uwo muburo ariko nakomeje kwinangira!

Ese byarangiye bite? Mu ijoro ryo kuri uwo munsi ubwo nari ndyamye, narose inzozi mbona mfite Bibiliya mu ntoki, nsa nkuvuye gusenga, maze ngera ahantu hari amazi menshi atemba ariko muri ayo mazi harimo amafaranga menshi y’ibiceri. Mu nzozi nakomeje kubona nsa nkutoragura ibyo biceri ariko hashize akanya mbona ntari kubitoragura neza nkuko umutima wanjye wabyifuzaga.

Mu nzozi nabonye mfata Bibiliya nyishyira hasi, maze njya kuzana ipiki kugirango nicukurire amafaranga neza. Ubwo nacukuraga muri izo nzozi numvise ijwi rimbwira riti: “Mbese ushyize hasi ibyanditswe byera kubera umururumba w’amafaranga?”

Ubisoma abyitondere, kuba narumvise ijwi rimbuza gukorera amafaranga si uko kuyakorera ari bibi cyangwa icyaha, ahubwo kuko Imana ireba umuhamagaro wayo mu muntu, yabonaga ko igihe ndimo atari icyo kuyakorera ahubwo ari icyo kwiga, gukora, no kwigisha ijambo ryayo cyane cyane ko narimfite ibimpagije ngo mbeho, izo nzozi zashyize ikimenyetso kubyo nari nabwiwe mbere ko: “Iby’Imana ifitemo inyungu byose si uko ari ubushake bwabyo”.

Reka twifashishe Bibiliya

Ubwo Imana yavugaga ko izahana abamaleki (1 Samweli 15:2-3), yabwiye Sawuli ko agomba kwica abagabo, abagore, abana, ndetse n’amatungo yose (1 Samweli 15:8-9), ariko ubwo Sawuli yateraga abamaleki yakoze ibyo yabwiwe n’Imana ariko ntiyica inka n’intama zimishishe kuko yibwiraga ko azazitambiraho Imana ibitambo (1 Samweli 15:15).

Nyamara nubwo Sawuli yibwiraga ko gusigaza ayo matungo Imana ibifitemo inyungu, kuko azayitambiraho ibitambo, Imana yo ntiyabishimye (1 Samweli 15:22-23), kuko ibyo abantu babona ko ifitemo inyungu byose si ko ibyishimira cyangwa ari ubushake bwayo!

Umusozo n’isomo

Muri iyi minsi aho usanga abantu bashishikariye gushaka amafaranga kugeza naho no kurangira umuntu inzira anyuramo agiye kwa kanaka bisigaye byishyuzwa, Satani yagushije mu mutego abashumba bamwe b’amatorero aho usanga bashaka kubaka insengero zikomeye ndetse zimenyekana hafi kungana numunara w’I Babeli ariko ugasanga uburyo babonamo ubutunzi bwubaka insengero biba binyuze muburiganya bwo gusa nabahenda ubwenge abo bayobora!

Bamwe bihaye amahoro mu mutima bibwira ko icyangombwa ari uko umurimo w’Imana wubatswe nyamara ku Mana ikingenzi si uko umurimo wayo wubatswe ahubwo ikingenzi ku Mana ni uburyo ndetse n’inzira byakoreshejwe kugirango wubakwe! Niba icyubatse umurimo w’Imana kitaranyuze mubushake bwayo ntibivuze ko kitazakoreshwa mu murimo wayo (Imana) ariko gukoreshwa mu murimo w’Imana ntibizahesha umugisha uwagikoze kuko yagikoreye inyuma y’ubushake bw’Imana!

Dusenge: “Mana ujye udufasha gukorera mubushake bwawe, kandi uturinde gukorera kugaragaza ko dukunda umurimo wawe kuruta uko uwukunda, Amena!

Comments

No comments yet. Be the first to comment.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Comments may be reviewed before appearing.