Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha igice cya cumi n’umunani
Uruhimbi rwahindutse urubyiniro, kuramya Imana bihinduka irushanwa ryo kumurika ubuhanga mu kuririmba.
Nakuze numva ko uruhimbi ari ahantu hubashywe cyane ndetse ko uwitwaye nabi aruhagazeho ashobora kuhakura umuvumo. None ubu abantu bamwe ntibakihatinya kuko ahafatwaga nk’uruhimbi rwera hahindutse nk’urubyiniro abantu bakoreraho imyitozo ngororamubiri.
Mu minsi ya kera numvaga abaririmbyi bavuga ko ku munsi runaka bazajya kuramya Imana, ariko muri iki gihe hamwe na hamwe kuramya Imana gusa nkukwahindutse kumurika ubuhanga mu kuririmba guherekejwe no guhogoza amajwi.
Ibyo nanditse haruguru byose mbyanditse nk’umuntu ariko mfite ubwoba ko nk'uko Abisirayeli basigaranye imihango y’idini ariko Imana itakiba hagati muri bo ari nako abitwa abizera ndetse bafite n’imirimo mu itorero babarizwamo bazasigarana izina n’imihango y’ubukiristo ariko umwuka w’Imana atakiba muri bo.
Umusozo
Mu mwaka wa 2024, nagize umugisha wo kugendererwa n’umwizera ushimwa, mu biganiro twagiranye yambwiye ko: “Mu mwaka wa 1985 Imana yabwiye abantu ko hagiye kuzaza ibihe bigoye bizatuma ibipimo by’umwuka wera mu Itorero bimanuka bikajya munsi ya zeru (0) ariko Imana ibabwira ko batagomba kuzava mu Itorero kuko izaba yenda gusuka ububyutse bwayo mu Itorero”.
Muri ibi bihe abigisha basa nkabateye akaguru ku kandi, bashyira agati mu ryinyo banga kuvuga ukuri beruye batinya ko batakaza icyubahiro bafite mu bantu. Bigisha mwe ndumva mfite ubwoba ko abazaza nyuma yacu batazamenya igitinyiro no kwera kw’Imana nyakuri ariko kandi ndumva mfite n’ibyiringiro ko nubwo turi mu bihe by’ubukonje mu mwuka, Imana nayo iri hafi kongera gusuka ububyutse mu Itorero.
Nuko rero bigisha nimuburire abantu mubabwire muti: “Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu (Yeremiya 6:16 A), kandi mubabwire ko Ubwiza bw'iyi nzu bwo hanyuma buzaruta ubwa mbere, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi aha hantu nzahatangira amahoro (Hagayi 2:9) ariko kandi mubabwire muti: “Nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, mureke gukora nabi (Yesaya 1:16).