Urabeho Ciki Norisi (Chuck Norris)
Urabeho Ciki Norisi (Chuck Norris)
Turi kuwa 10 Werurwe 1940, muri Okorahama (Oklahoma) ho muri Leta zunze ubumwe z’amaerika, havutse umwana w’umuhungu ukomoka k’umugabo warwanye intambara ya kabiri y’isi, nyuma akaza kwihebera umwuga w’ubukanishi no gutwara amakamyo.
Kuwa 19 Werurwe 2026, wa mugabo wavutse atandukanijwe n’abantu bafite umubiri n’umwuka (arapfuye). Ese uwo wavutse muri 1940 agapfa muri 2026 ni inde? Byashoboka ko waba umuzi cyangwa waramwumvise, ni uwihebeye imikino njya rugamba, umukinnyi wa filimi, umwanditsi w’ibitabo, umusirikare mu ngabo zirwanira mu kirere ndetse n’umuyoboke w’idini ry’aba Batisita.
Uwo nta wundi ni Carirosi Ciki (Carlos Chuck) wamenyekanye nka Ciki Norisi (Chuck Noris). Ese uramwibutse? Yego, ntabwo wibeshye, ni wawundi waririmbwe mu ndirimbo y’injyana y’umujinya mu Rwanda igira iti: “Ni nka Rambo mu bisheke cyangwa Ciki Norisi ari kurya imbeba”.
Ubwo Norisi yapfaga, abantu batandukanye bagiye bashyira ku mbuga nkoranyambaga akababaro batewe n’urupfu rwe ndetse bakanongeraho ko yabahaye ibyishimo mu gihe cy’ubwana/ubuto bwabo. Byashoboka ko abakristo babigaragaje ari bakeya kubera gutinya ko bagaragara nk’abareba ama filime, kandi amatorero yabo abashishikariza kutareba filimi kuko ari ibintu by’isi. Nibyo koko byose turabyemererwa (1 Abakorinto 6:12), ariko ni ingenzi guhitamo ibyiza (Yobu 34:4; Zabuli 119:66).
Nariwe n’inzoka ku munsi wa gatanu irapfa.
Imwe mu nkinamashusho Norisi yakinnye, hari umugabo wamubwiye ati: “Numvise ibihuha ko wapfuye.” Nawe aramusubiza ati: “Nanjye narabyumvise.” Wa mugabo arongera ati: “Nanone numvise ko abantu bakwita Ikirura kigenda cyonyine.” Norisi aramusubiza ati: “Yego, banyita iryo zina, ariko narorohejeho gato, nubwo bitari cyane.”
Wa mugabo yongeye kumubaza ati: “Numvise n’indi nkuru ivuga ko wariwe n’inzoka yo mu bwoko bwa Kobura (Cobra).” Undi aramusubiza ati: “Yego, nariwe n’inzoka ariko nyuma y’iminsi itanu y’ububabare bukabije… inzoka niyo yapfuye.”
Iyo nkinamico igaragaza ukuntu Norisi yafatwaga nk’umuntu wigihangange ubasha kunyura mu buribwe bwinshi, akabusohokamo ari muzima, byashoboka ko afatwa nka bamwe muri ba bagabo bavugwa ibigwi byo gutera imiti indwara bahura n’ubwoba akaba aribwo bugira ubwoba
Kubera iki nanditse ino nkuru?
Iyi nkuru sinyandikiye igice cy’imyidagaduro ahubwo nyandikiye kubaza abizera nti: “Niba Norisi yarakoze umukoro we neza agatanga ibyishimo binyuze mu gukina filime. Ese umukoro Yesu yaduhaye wo kuba umunyu n’umucyo w’Isi (Matayo 5:13) turi kuwuzanisha abantu ku Mana (Matayo 28:19) cyangwa umunyu warakayutse, n’umucyo urazima bituma abantu bashidikanya kuri Yesu wizera (Malaki 2:7-8)?”
Umusozo
Nubwo Norisi yari umukirisitu, inyandiko nasomye zigaragaza ko yari umwanditsi w’ibitabo byinshi bifite insanganyamatsiko za gikristo. Yasobanuye urugendo rwe rw’ukwemera nk’igice cy’ingenzi cyahinduye ubuzima bwe, kigahindura ibyo yashyiraga imbere, harimo uko yabonaga umuryango, inshingano, n’imyitwarire myiza ndetse yatangaje kenshi ko ubugingo ari impano y’Imana ibonerwa muri Yesu Kristo gusa. Nubwo ntakwihandagaza guhagarara ku musozi wo guca imanza kuko atari wo murimo nahamagariwe ariko natangajwe no kumva bamwe mu baba mu nsengero banafite amazina yamenyekanye mu ruganda rw’imyidagaduro bavuga ko kuba bizera Yesu bihagije iby’ubugingo batabyitayeho.
Niba ibyo kwizera Yesu bitadutera intumbero nyamukuru y’ubugingo, turi abo kugirirwa imbabazi kurusha abandi.
Reka nsoze mvuga nti: “Urabeho Norisi.”