Urwandiko rwandikiwe ab'Itorero Igice cya cumi n’icyenda
Ni gute umuntu akumbura ahantu ataragera?
Mu myaka itandatu ishize najyaga nibaza impamvu abizera dukunda gusenga ndetse rimwe na rimwe tukaririmba tuvuga duti: “Dukumbuye Gakondo yo mu Ijuru”, bikantera kwibaza nti: Ese ni gute umuntu akumbura ahantu ataragera, aho ntibyaba ari ubusazi?
Ikibazo cyanjye Imana yashimye kugisubirisha ibyanditswe byera igira iti: “Ibyo ijisho ritigeze kureba, N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.” Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose ndetse n’amayoberane y’Imana (1 Abakorinto 2:9-10).
Muri ayo magambo, nigishijwe ko impamvu dukumbura aho tujya ni uko Imana itakunze kuhagira ubwiru ahubwo yakunze ko tuhamenya ku bw’umwuka wera ari nabyo bidutera kuhakumbura, ndumva nanjye naririmba ngira nti: “Urugo rw’ Imana ajy’ arunyereka, ndurora runyegereye, arumpishuriye; bituma nifuza cyane kugerayo Ni ho mwandu w’ab’ Imana, yerusalenu nshya” (Indirimbo ya 218 mu gushimisha igice cya 2).
Umusozo
Ese nawe ujya wibaza ibibazo suzuma bumenyi bigamije kumenya niba koko ibyo wizera ari ukuri? Si ikosa kubyibaza, kuko nta gisubizo kibaho kizatazanwe n’ikibazo, mu yandi magambo iyo ijambo ikibazo ritabaho mu nkoranyamagambo nta n’ijambo igisubizo ryari bubeho. Kandi uburyo twumva ikibazo bigena ishingiro ry’igisubizo duhabwa.
Bene data ngana ku musozo nagirango mbibutse amagambo yavuze na Mose agira ati: “Ibihishwe ni iby’Uwiteka Imana yacu, ariko ibyahishuwe ni ibyacu n’urubyaro rwacu iteka, kugira ngo twumvire amagambo yose y’aya mategeko (Gutegeka kwa Kabiri 29:28).”
Nubwo kwibaza kugamije kumenya ari ingenzi, ariko Imana yashimye kutumenyesha ko tumenya bihagije kugira ngo dukiranukire Imana, ariko ibyo yaduhishe kumenya na byo ntacyo byakwangiza mu rugendo rw’agakiza.
Ni uko rero bene data dushishikarire kwibaza ibibazo suzuma bumenyi tutagamije kujora ahubwo tugamije kumenya.