Wisdom Salvation Empower
Also available in
Itorero

Urwandiko rwandikiwe ab'Itorero Igice cya makumyabiri na kabiri: Yari umuhanga mu kuvuga impamvu z’ibyo yizera ariko ab’Itorero bamwe basa nkabatarabimenya

Urwandiko rwandikiwe ab'Itorero Igice cya makumyabiri na kabiri: Yari umuhanga mu kuvuga impamvu z’ibyo yizera ariko ab’Itorero bamwe basa nkabatarabimenya

By Gashugi Yves 3 min read 10 views
Urwandiko rwandikiwe ab'Itorero Igice cya makumyabiri na kabiri: Yari umuhanga mu kuvuga impamvu z’ibyo yizera ariko ab’Itorero bamwe basa nkabatarabimenya
Itorero · REC
Share this article

Ayo ni amagambo Muhamadi Ali, umukinnyi w’iteramakofi wamenyekanye ku Isi, yabwiraga abo babaga bahanganye kugeza ubwo umukino wajyaga gutangira bamaze kwigenera amaherezo yabo ndetse akabahata ibipfunsi bakarambarara hasi kubyuka bakabyibagirwa.

 

Byashoboka ko utangiye kwibaza impamvu ntangiranye ibyavuzwe na Ali, ndetse ukaba wakibaza uti: “Ese uyu ko tumuzi nk’umwizera, Ibyanditswe Byera byamubanye bike ku buryo ari kuduha ingero z’abantu zitavuga Imana?” Oya da! Ntibyambanye bike, ahubwo reka nongereho n’ubuhamya bugufi hasi.

 

Mu myaka itambutse, nagiye mbazwa n’abantu batandukanye impamvu z’ibyo nizera ndetse n’ibyiringiro byanjye muri Yesu, ariko kenshi nkisangaga nazabiranijwe n’uburakari mu mutima ndetse rimwe na rimwe bukagaragara inyuma, kuko ahari nibwiraga ko bajoye kwizera kwanjye. Nyamara nubwo nababazwaga n’ikibazo mbajijwe, mu by’ukuri nitekerezagaho nkasanga simbashije gusobanura neza impamvu z’ibyo nizera kugeza ubwo nasomye ibyanditswe byera bivuga biti: “ Ahubwo mwubahe Kristo mu mitima yanyu ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z'ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha” (1 Petero 3:15). Ese nawe uri mubo babajije bakarakara kandi batanabasha kuvuga impamvu zibyo bizera? Njyewe nari muri abo.

 

Mu mwaka wa 2022, ubwo nasozaga umushinga w’ubushakashatsi bwanjye ku rwego rw’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, nasomye neza, nitonze ibyavuye mu bushakashatsi ku rwego nabashaga gusobanura neza ibikubiyemo, ndetse nkasubiza nta shiti ibibazo nabazwaga n’abarimu. Dukomoje ku magambo ya Ali navuze haruguru, nta gushidikanya ko yari umuhanga mu kuvuga no gutsindagira ibyo yakoraga kugeza ku rwego yavugaga adategwa ibyo yizeraga byatumaga abo bahanganye, bigenera amaherezo mbere y’uko bahangana nawe.

 

Umusozo n’amasomo

 

Si ubu gusa, byashoboka ko no mu minsi ya cyera, amatorero atigeze yibanda mu kwigisha abizera ku myizerere shingiro y’ubwami bw’Imana byatumye. Ibi byatumye biba uruhererekane kugeza n’ubu, aho usanga abizera bakigorwa no kuvuga impamvu z’ibyiringiro byabo. Usanga n’ababibajijwe ibyo bibazo babirakariramo, bavuga ko ababibabajije ari abatizera ahubwo ari babandi bagenzwa no gupinga ibyabandi gusa. Nubwo nsa nkuwahaye umukoro amatorero muri ino nyandiko, ariko nagirango twibukiranye ko nubwo mu makoraniro yacu batabyigisha, bidakwiye kuba impamvu y’uko tudakwiriye kubimenya kuko nubwo batabyigisha, Bibiliya cyangwa umwuka wera ntibyacecetse.

 

Ngana ku musozo, niba Muhamadi Ali yarashoboraga gusobanura neza iby’umukino yakinaga ndetse akabikora adategwa, niba ushobora gusobanura neza amasomo wize udategwa, niba ushobora gusobanura neza iby’umurimo ukora mu buryo abandi babyumva, ni iki gituma utabasha gusobanura neza impamvu z’ibyo wizera?

Comments

No comments yet. Be the first to comment.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Comments may be reviewed before appearing.