Urwandiko rwandikiwe ab'Itorero Igice cya ma ku myabiri
Igifite agaciro si uko tuzi Ijuru ahubwo ni uko Ijuru rituzi.
Nimunkope ibyo kurya kuko nziranye n’umukuru w’igihugu, niba mugira ngo ndabeshya, dore mfite na nimero ya telefoni ngendanwa ye (Mobile). Ayo ni amagambo yavuzwe n’inshuti yanjye ya hafi muri 2019, ubwo yatangaga urugero rw’umugabo wagendaga yikopesha ibyo kurya mu maguriro atandukanye yitwaje ko aziranye n’umukuru w’igihugu.
Ese kuba yarafite nimero ya telefoni ngendanwa y’umukuru w’igihugu bisobanuye ko umukuru w’igihugu amuzi? Erega kuba nzi umukuru w’igihugu mbamo ni byiza ariko ni byiza cyane kuba umukuru w’igihugu mbamo anzi kuko aribyo bimpesha agaciro! Mu yandi magambo igifite agaciro ni ukuba nzwi n’umukuru w’igihugu kuruta kuba muzi .
Igifite agaciro si uko tuzi Ijuru ahubwo ni uko Ijuru rituzi
Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo (Abafilipi 3:2). Abantu bamwe na bamwe bo mu rusengero bakunze gukoresha iki cyanditswe nko kwerekana ko bafite ubumenyi ko mu ijuru ari iwacu ariko kuba tuzi ijuru si ikimenyetso ntakuka cy’uko ijuru naryo rituzi.
Umunsi umwe narindi gusoma igitabo cyitwa Ikibi k’umusaraba (Devil on the Cross) cy’uwitwa Ngugi wa Thiong'o, hari agace yagize ati: “Kuba twatwikira imyobo dukoresheje amababi y’ibiti kandi tukaba tuzi neza ko munsi y’amababi hari imyobo ntibibuza abana bacu kuba bahakinira bakagwamo.”
Nunze murya Ngugi wa Thiong'o kuba tuzi y’uko iwacu ari mu ijuru ariko ijuru ritatuzi bimeze nko gukinira hejuru y’umwobo utwikirije amababi y’ibiti adakomeye, uzi ikiba nyuma yaho? Ni ukugwa mu mwobo kuko uba wibwira ko ari ubusitani nk’ubusanzwe.
Umusozo
Ese kugenda mvuga ko nzi umukuru w’igihugu cyanjye hari uwo byakurura ngo bimutere amatsiko yo kuntega amatwi? Ariko mpamya ko ngiye mvuga ko umukuru w’igihugu anzi byatera abantu amatsiko yo kuntega amatwi ngo bumve iby’iyo nkuru yo kumenywa n’umutware ukomeye gutyo. Nuko rero tuzirikane ko kugira ubumenyi bwinshi ku byanditswe byera ni byiza ariko kubaho ubuzima bwabyo ni agahebuzo kuko ari cyo kirangantego cy’uko twizeye Yesu by’ukuri.