Ikibazo Imana ifitanye n'abigisha igice cya cumi n’icyenda
Yayoboye imyaka 38 kandi Imana yaramuciye Ku ngoma.
Mu mwaka wa 2019, Imana yabonye ko ndi uwo kwizerwa impa gukora umurimo wayo (1 Timoteyo 1:12), aho nigaga muri Kaminuza y’U Rwanda. Mu murimo nakoraga, harimo igice kinini cyo gutegurana n’abandi ibikorwa by’urusengero, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa byaryo ndetse no kureba umusaruro w’ibyo bikorwa hagendewe ku ntego zashyizweho.
Umunsi umwe ubwo nari mpagaze mu iguriro ryoroheje ryacuruzaga ibiribwa n’ibinyobwa ndetse n’ibikoresho by’isuku, nishimiye mu mutima wanjye ko gahunda zose z’umurimo w’Imana ziri kugenda neza ndetse ko nta nimwe ifite ikibazo ku buryo abantu bahangayika.
Ku muvuduko nkuw’Intare ikurikiye umuhigo cyangwa Isatura ihunga umuhigi nahise numva igitekerezo muri jye kivuga giti: “Kuba gahunda z’umurimo w’Imana zigenda neza si ikimenyetso ntakuka cy’uko Imana yishimira uzishyira mu bikorwa.” Icyo gitekerezo cyakomeje muri jye giti: “Erega na Sawuli yayoboye imyaka 40 ari ku ngoma kandi igihugu agitwara neza ariko Imana imuca ku ngoma ku mwaka wa 2, bityo si byiza kwishimira ko uri kuyobora neza ahubwo ni byiza ko nguhamiriza ko nkwishimira.”
Maze kumva ibyo bitekerezo ngiro, mpamya ko byaturutse ku mwuka w’Imana nahinze umushyitsi mu mutima, ariko nanone nishimira ko Imana inyunguye kumenya ko gukora neza umurimo w’Imana bitaduhwaniriza no kwishimirwa nayo!
Umusozo
Ese Imana iramutse iguhishuriye ko umuyobozi w’itsinda ubarizwamo runaka nubwo ayobora neza ariko Imana itamwishimira cyangwa yamuciye ku ngoma wakiyumva gute? Ntekereko utabyemera ndetse wafata amasengesho y’iminsi runaka wirukana uwo mwuka wo kuvangirwa.
Sawuli ni urugero rw’ukuntu kutumvira Imana byatumye imuca ku ngoma ku mwaka wa kabiri w’ubwami bwe (1 Samweli 13:1-15:26) nubwo yamaze imyaka mirongo ine ayobora igihugu (Ibyakozwe n’Intumwa 13:21).
Twigisha ibyo tuzi ariko tugatanga ibyo turibyo, nubwo ibyo tuzi ari byinshi kuri bamwe, sibyo by’ingenzi bikwiriye kubanza ahubwo dukwiriye gutanga ibyo turi byo. Abayobozi bamwe na bamwe b’amatorero baguye mu mutego wo kwishimira ko batanga ubumenyi bushyitse bugendanye n’ikinyejana turimo ndetse bakishimira cyane ko uwo murimo uri gukorwa neza. Ibyo byahindutse umutego w’umwanzi wo kubibagiza ko kuba Imana ibishimira ari ingenzi kuruta kuba umurimo w’Imana ukorwa neza, nubwo byombi bikenewe.
Isengesho: Mana hishurira abayobozi bacu gukora ubushake bwawe kandi natwe udushoboze kubumvira kugirango biborohera kutuyobora batabikoranye akangononwa kuko batubera maso baturinda nkabazatubazwa (Abaheburayo 13:17).