Urwandiko rwandikiwe ab'Itorero igice cya cumi na karindwi
Bakemurishije Umubiri ikibazo cy'Umwuka bibazanira akaga.
Imyaka itandatu ishize, nitabiriye ikoraniro ry’abizera, maze umwigisha bari batumiye ubwo yigishaga ijambo ryImana nasigaranye ibintu bibiri yavuze. Icya mbere, Ikigeragezo cyose kizanwe n’Imana gikurwaho n’Imana kandi ingaruka zacyo ni umugisha cyangwa kutwigisha kwihangana no gukomera. Icya kabiri, Ikigeragezo cyose kizanywe n’icyaha gukirwaho no kwihana kandi ingaruka zo kutihana ni ukurimbuka.
Muri iki kinyejana gisa nkaho cyabaye intangiriro y’ubwenge buhangano, ndetse abakuru na bato bashishikarizwa gushaka ibisubizo by’ibibazo biri mu isi, aho usanga buri wese akarishya ubumenyi mu kwikemurira ibibazo. Nubwo ubwo buryo busa nkabo bukoreshwa mu isi isanzwe, no mu makoraniro y’abizera basa nkaho nabo biganye isi mugushaka ibisubizo byabo, nubwo atari bibi ariko ni icyago gushaka igisubizo kidahura n’ubushake bw’Imana.
Kuko igisubizo cyose gihabwa ikibazo si uko ari umuti wacyo, kabone nubwo hari icyo cyakemura.
Bakemurishije Umubiri ikibazo cy'Umwuka.
Ubwo Samweli yaramaze gusaza yashyizeho abahungu be babiri kuba abacamanza ba Isirayeli (1 Samweli 8:1-2), ariko ntabwo bagendanaga ingeso nziza, ahubwo bakundaga impongano/ruswa ndetse bagaca imanza zibera (1 Samweli 8:3).
Ariko ubwo abakuru ba Isirayeli bajyaga kuregera Samweli abana be, bamusabye ko yabimikira umwami akajya abafasha mu guca imanza ndetse no kubayobora mu kurwana intambara (1 Samweli 8:4-6).
Icyatumye bajya gusaba umwami ni ukugirango ajye abafasha mu ntambara, kandi uhereye mbere Imana yabarwaniriraga intambara bitagombye kuba bafite umwami, muyandi magambo bifuje kurwana uko Imana idashaka! Ikindi cyatumye basaba umwami ni uko abana ba Samweli bakoraga ibyaha byinshi.
Nubwo abana ba Samweli bakoraga ibyaha, icyari gutuma Isirayeli igira amahoro si uko bari kugira/gusaba umwami, ahubwo ni uko abakoraga ibyaha bari kwihana, nicyo cyatumye aho gukemuza ikibazo cy’umwuka binyuze mu kwihana bahisemo kugikemurisha umubiri, bisabira umwami.
Imana yabahaye akanya ko kwisubiraho barinangira
Ubwo bahitagamo umwami, Imana yatumye Samweli kubwira abisirayeli ko umwami bifuza azabakoresha uburetwa bwinshi, ndetse azabanyaga amatungo n’imirima yabo (1 Samweli 8:14-18). Ubwo Samweli yabwiraga abisirayeli ibyo umwami azabakorera, ntekerezako Imana yabimutumye ahari ngo batinye bisubireho be kwifuza gusa n’andi mahanga (1 Samweli 8:21), ariko baramusubije bati: “Biramaze turashaka umwami” (1 Samweli 8:19).
Umusozo
Mwenedata usoma ino nkuru byashoboka ko nawe hari ubwo waguye mu mutego wo gukemurisha ikibazo cy’umwuka umubiri, aho kwihana ahubwo ugashaka inzira za muntu zo kwikemurira ikibazo. Urugero, aho kwihana kwiba, gusambana n’ibindi bisa gutyo, ahubwo ugashaka abakuvuganira ko uri umwere. Si gaho wishyira imbaraga mukwishakira igisubizo cy’umubiri, Imana irashaka ko wihana kuko yagusigiye akanya nkuko yagahaye abisirayeli kugirango bisubiremo.
Nuko rero uyu munsi niwumva ijwi ry’Imana ntiwinangire umutima (Abaheburayo 3:15), ahubwo Imana irashaka ko ukizwa kandi ukihana (1 Timoteyo 2:4; 2 Petero 3:9).