Wisdom Salvation Empower
Ubusesenguzi

Tabita Doruka: Umutayeri w’Inyangamugayo

By Gashugi Yves 2 min read 1 views
Share this article

Itangiriro

Tayeri! Umutayeri! Umudozi! Ese ucyumva ayo mazina, ni iki uhise utekereza? Byashoboka ko uhise wibuka umutayeri wakudodeye umwambaro mwiza watangariwe n’abantu kugeza naho batangiye kugusaba indangakerekezo zaho wadodeshereje kugirango nabo bazageyo!

Byashoboka ko hari nabahise bibuka abatayeli babadodeye imyambaro nabi, abandi bagatindana imyenda yabo ntibayibahere igihe, yewe byashoboka ko harimo nabibwe ibitambaro by’imyenda yabo byatumye babadodera imyenda itabakwira! Ibyo byose bigenda biba byatumye benshi dushyira abateyeri mu gatebo kamwe dutangira kubita ba bihemu n’andi mazina kugeza naho kugirira ikizere umutayeri muri iyi minsi bigoye! Ese uwo mutayeri waramubabariye?

Byashoboka ko waba warahemukiwe n’undi muntu utari umutayeri ndetse umutima wo kumubabarira ukaba warawubuze. Tuba mubuzima bwo kugenzura ibyo abandi badukorera aho kugenzura ibyo tubakorera, ariko nagirango twibukiranye ko Imana itazaducira urubanza rw’imirimo igendeye kubyo abandi badukoreye ahubwo izaducira urubanza rw’imirimo igendeye kubyo twabakoreye!

Reka nifashishe imvugo igira iti: “Icyo ugaya ku bandi nawe hari ababikugaya”; nyamara nubwo rimwe na rimwe twanga kwihanganira abatubabaje tujye twibuka ko natwe hari abatwihanganira ku ngeso zacu runaka.

Tabita Doruka

Kenshi ibikomere twatewe n’abantu runaka usanga tubyitirira itsinda, agace, baturukamo cyangwa umwuga bakora, ariko uko guca imanza tugira usanga kudashingiye ku kuri ahubwo gushingiye kubikomere byibyatubayeho!

Nubwo hari uwakicara, akarahira avuga ko nta mutayeri w’inyamugayo ubaho, ariko Tabita Doruka ni urugero rwiza rwuko hari abizerwa bakibaho mu mwuga runaka (Ibyakozwe n’Intuma 9:36-43)!

Umusozo

Ese ninde waguhemukiye? Ese aturuka hehe? Ese ni igitsina gabo cyangwa gore? Byashoboka ko wahemukiwe n’umugabo bigatuma wumva ko abagabo bose ari babi, kandi byashoboka ko wakomerekejwe n’umuntu uturuka mu gace runaka bituma uhora uvuga ko abantu baturuka muri ako gace ari babi, ndetse utagira nuwo wizera!

Nubwo hari uwaguhemukiye ariko kubyitirira itsinda ni kimwe mukimenyetso cy’uko umutima wawe ugikomeretse, kuko nubwo twavuga ko abatayeri atari inyangamugayo ariko Tabita Doruka ni urugero rwiza ko hari inyangamugayo. Nuko rero Imana irabazi iti: Mbese i Galeyadi nta muti womora uhaba? Kuki uruguma rw'ubwoko bwanjye rutakize? (Yeremiya 8:22), ariko nanone itubwira ko uruguma rw'abantu bayo barwomoye baruca hejuru (Yeremiya 6:14).

Nubwo wakomeretse ariko Imana iragusaba iti ntugahōre, ntukagirire inzika abo mu bwoko bwawe, ahubwo ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda (Abalewi 19:18; Abagalatiya 5.14; Yakobo 2:1), kandi, nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana, mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana (Abakolosayi 3:12-13), kuko akiza abafite imitima imenetse, apfuka inguma z’imibabaro yabo (Zabuli 147:3).

Comments

Julienne

Inkuru zawe zirimo impuguro no gukebura, kd ziranyubatse cyane
Imana igihe umugisha

Julienne

Uri umuhanga cyane, binkumdishije kujya nsoma inkuru zawe pe

Leave a Comment

Your email address will not be published. Comments may be reviewed before appearing.