Nababwiye ko ntajya nsengera abakene ngo Imana ibahe ibyo kurya, maze arampugura!
Dawe Uri mu Ijuru, izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose, icyo ushaka gikorwe munsi nk’uko gikorwa mu juru……….. (Matayo 6:9-15). Byashoboka ko wasenze iri sengesho ndetse n'ubu ukirikoresha. Ese uribuka ko amadini amwe ajya ashinja andi ko iyo asenga asubiramo amasengesho adahinduka? Yego rwose nanjye nabaye mu biganiro binegura ayo madini akoresha amasengesho adahinduka kugeza igihe nanjye nigenzuye nsanga njye ubwanjye ndetse na bamwe mubo tubana dukoresha amasengesho atajya ahinduka cyane cyane iyo dushimira ibyo kurya ndetse n’ibindi bitandukanye. Nungutse ko ibyo tugaya abandi cyangwa tubashinja natwe hari ababitugaya ahubwo ni uko tubura ababidushinja .
Kuwa 31 Kanama 2024, ahagana saa yine n’igice z’ijoro (10:30 PM) nagize umugisha wo kuganira n’itsinda ry’abanyeshuli biga muri Kaminuza imwe yo mu Rwanda. Mu biganiro twagiranye hari aho nagize nti: “Sinjya nsengera abakene ngo Imana ibahe amafunguro, ahubwo nsenga Imana nyisaba ko yampa umutima usangira nabo ibyo mfite, kuko icyiza si ugusengera ushonje ahubwo ni ukumugaburira mu gihe ufite uburyo.”
Ubwo twarangizaga ikiganiro, umwe mu banyeshuri yaranyegereye ambwira ko navuze amagambo meza ndetse yabanyuze umutima ariko ampugura ambwira ko icyo Imana impaye kumenya ku giti cyanjye gikwiriye kubwirwa abandi kugira ngo bakigireho amasomo ariko kidakwiriye gutangwa nk’ihame ryo gukorwa na bose.
Ntekereza ko ibyo yabivugiye kumenyesha ko kuba ntasengera abakene ahubwo ngahitamo kubaha, bitavuze ko ababasengera baba bakoze ikosa. Ayo magambo yambwiye nakomeje kuyatekerezaho numva yuzuye ihishurirwa ndetse bituma nsa nkushyize hasi gushira amanga no kuba intyoza mu magambo maze nunguka kumenya ko kubikora byombi ari ingenzi cyane ko hari nuba akeneye gusengerwa ngo afungurirwe amarembo n’abandi mu gihe njyewe ntafite uburyo.
Umusozo
Nabaye mu makoraniro y’abizera aho wasangaga haba imivurungano izanywe nuko iyo umwe muri bo yahabwaga ubutumwa ku giti cye, yahitagamo kubusangiza abandi muri rusange agamije ko nabo babukurikiza nk'uko yabuhawe, ariko akirengagiza ko ari ubwe ku giti cye.
Bene Data nanditse ino nkuru ntagamije kubamenyesha ibyabaye gusa ahubwo ngamije kubibutsa ko ibyo Imana iduhaye ku giti cyacu bikwiriye gusohozwa uko twabihawe ndetse byaba ngombwa tukabisangiza n’abandi ngo babyigireho ariko atari ihame ko nabo bagomba kubikora nk'uko twahawe kubikora.
Mfite ubwoba ko amakoraniro amwe y’abizera azigishwa gusa no gukora nk'uko abayobozi babo bari kuruta kwigishwa gusa no gukora nka Yesu. Ariko ibyo mbivuze ku bwanjye si amategeko mbategeka, kuko nashaka ko abantu bose bamera nkanjye, ariko umuntu wese afite impano ye yahawe n’Imana, umwe ukwe undi ukwe (1 Abakorinto 7:6-7), Icyakora hariho impano z’uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe (1 Aabakorinto 12:4), nuko rero nk’uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk’uko bikwiriye ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi (1 Petero 4:10).