Wisdom Salvation Empower
Ubusesenguzi

Kuba Samusoni yari afite imbaraga ntibyamuhaga uburenganzira bwo gukora Imana itavuze.

By Gashugi Yves 2 min read 1 views
Share this article

Ese waba uzi ubusobanuro bw’ijambo “Uburenganzira”? Nanjye nta bumenyi bwinshi mfite kubusobanuro bwaryo ariko reka nifashishe ubumenyi rusange, mfate imakasi (umukasi), maze ndyamishe ijambo “Uburenganzira” ku gitanda cyakubugenewe ndikatemo ibice bibiri aribyo “Uburenga” bituruka ku nshinga “Kurenga” ndetse “n’Inzira.”

Ese nawe wabibonye? Icyumba mvuye kubagiramo havuyemo ibintu bibiri ariko bifatanye aribyo “Kurenga n'Inzira”, mu yandi magambo uburenganzira bisobanuye kurenga inzira runaka ziba zarashyizweho hagamijwe kugira ngo umuntu agere kucyo ashaka.

Ahagana mu mwaka wa 2019, ubwo narindi mu masengesho, umwuka w’Imana yanyunguye kumenya ko “Bimwe mu bintu bituma ubuhamya bw’abizera bupfa ari ugukora ibintu bidahwitse babyita ko ari uburenganzira bwabo.”

Yakoresheje ububasha afite mu nyungu ze bwite

Samusoni ajya i Gaza abonayo umugore wa maraya, yinjira iwe. Ab’i Gaza babwirwa ngo “Samusoni ageze hano.” Baramugota, bamwubikirira ku irembo ry’umudugudu bakesha ijoro, bahacecekeye ijoro ryose bibwira bati “Nibucya turamwica.” Samusoni ariryamira ageza mu gicuku. Muri icyo gicuku arahaguruka afata inzugi z’irembo ry’umudugudu n’ibikingi by’irembo byombi, arabishinguza byose hamwe n’igihindizo cyazo abiterera ku bitugu, abizamukana impinga y’umusozi uteganye n’i Heburoni (Abacamanza 16:1-3).

Ese uramutse uhuye n’umushumba wawe avuye munzu y’indaya wakiyumva ute? Ese uramutse uhuye n’umushumba wawe yikoreye urugi ku bitugu bye wabitekerezaho iki?

Ibyo byose byabaye ku mugabo witwa Samusoni, Imana yari yaramuhaye inshigano zo kuba umucamanza muri Isirayeli ariko uburenganzira bwe bwatumye ubushake bw’umubiri burenga inzira akajya ashimishwa no kwibonera abakobwa beza (Abacamanza 14:10). Mu byukuri si uko kwishimira umukobwa byari icyaha ariko umurimo yarahamagariwe muri icyo gihe ntiwamwemereraga kurenga iyo nzira.

Umusozo

Nk'uko byagendekeye Samusoni agakoresha imbaraga yahawe n’Imana mu nyungu ze bwite zo kwigwizaho abakobwa (Abacamanza 14:10; 16:1) ndetse no kwikorera inzugi z’umurwa nk’igikangisho cyo kwerekana ko akomeye kandi atari byo Imana yamuhamagariye (Abacamanza 16:3). Niko na bamwe mu bizera bo muri iki kinyejana basigaye bakoresha impano Imana yabahaye mu nyungu zabo bwite zo kwigwizaho icyubahiro, amafaranga rimwe na rimwe biherekejwe n’ingeso zo gukunda abagore kandi bitwikiriye umwambaro w’umurimo w’Imana cyangwa w’ubutambyi (Malaki 2:16).

Ese nawe aho ntusigaye ukora ibyaha witwaje ko ari uburenganzira bwawe cyangwa se icyiciro ugezemo kikwemerera kubikora? Ese aho ntujya wishuka ko kuba Imana yaravuze ko izaguha amafaranga menshi uyu mwaka biguha uburenganzira bwo kuyashakishanya uburiganya?

Si gaho! Kuba ufite imbaraga mu buryo bw’inshingano ntibiguha uburenganzira bwo gukora ibyangwa n’amaso y’Imana kabone niyo Imana yaba ibifitemo inyungu z’ibifatika.

Inyongera

Kuwa 26 Mutarama 2026 ahagana saa mbili na mirongo itanu n'ibiri (20:52PM). Mwene data w'umuhanga mu ndimi yarampamagaye ambwira ko ijambo "uburenganzira" ari izina ry'inyunge y'inshinga n'izina rusange. Inshinga yitwa "Kurenga" n'izina ryitwa "Inzira".

Comments

JEAN PIERRE HAKIZMFURA

Ntidukwiye gupfusha ubusa ubuntu bw'Imana twahawee
Warakoze kubwo iyi nyandiko

Bertine Ishimwe

Thank you for sharing 🙏🏽
“Kandi ubwo dukorana na yo, turabinginga kugira ngo mudaherwa ubuntu bw'Imana gupfa ubusa,”
‭‭2 Abakorinto‬ ‭6‬:‭1‬ ‭BYSB‬‬

Ubuntu Imana yatugiriye ikaduha impano runaka, Twe kubupfusha ubusa.

Blessings 🙏🏽

Uwizeyimana Anathalie

Amen Imana adushoboze kudakoresha impano twahawe turenga inzira ,dukoreshe impano zacu dukora icyo twahamagariwe

Emmanuel TURIKUMANA

murakoze!
natwe bikwiriye kutubera akabarore, kugira ngo dukoreshe neza impano twahawe, kand mu bituma Imana ibona icyubahiro kuruta uko twinezeza

Aline

God bless you Yves , Samson na Saul bababaye akabarore bavunzweho n'Imana ariko ntibayumviye, bidutere gukorera Imana tuyitinya, tuyumvira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Comments may be reviewed before appearing.