Inkuru idakunda kuvugwa yo mu kiraro Yesu yavukiyemo. Ni iki cyabereyemo?
Byashoka ko ijoro ribanziriza uyu munsi cyangwa uyu munsi wabonye ubutumwa busa nk'ubu nanditse bugira buti: “Noheli Nziza.” Byashoboka ko bamwe muri twe twasubije tuti: “Twese hamwe.”
Ese waba uzi icyo Noheli itwibutsa? Ntekereza ko umutima wawe uhise usubiza uti: “Yego, rwose itwibutsa ivuka rya Yesu.” Nibyo koko itwibutsa ivuka rya Yesu ariko ni uwuhe murimo w’umwuka Imana yakoze ku ivuka rya Yesu?
Reka duse nkabicara gato, dukoreshe indorerwamo z’umwuka maze turebe mu buryo bwagutse umurimo Imana yakoze kuri uwo munsi mu bice bitatu ari byo: Umurimo w’umuntu, Guhishurirwa umwana ndetse n’Umurimo Imana yasigiye abizera.
Igice cya Mbere: Umurimo w’umuntu
Muri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba, bahindana kurinda umukumbi wabo (Luka 2:8).
Mbere y’uko abamalayika babonekera abungeri (Luka 2:9), bakoraga umurimo wo kwita ku mukumbi wabo badateganya ko hari ikintu runaka cyaba kirenze kwita ku mukumbi ariko byashoboka ko batekerezaga ko haza nk’inyamaswa y’inkazi bakayirwanya kugira ngo idatwara imwe mu ntama barebereraga.
Ibi ni ishusho yerekana ukuntu mbere yuko duhishurirwa Yesu twari mu mirimo yacu nk’abantu. Nubwo iyo mirimo twakoraga nubu bamwe bacyiyikora yari myiza, ntabwo yabashije kutuzanira agakiza ariko Imana yateguraga kuzana inkuru y’ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose (Luka 2:10).
Igice cya Kabiri: Guhishurirwa umwana
Iki ni cyo kiri bubabere ikimenyetso: ni uko muri busange umwana w’uruhinja yoroshwe imyenda y’impinja, aryamishijwe mu muvure w’inka (Luka 2:12).
Ubwo abamalayika babonekeraga abungeri bababwiye ko haravuka umwana witwa Yesu kandi uzaba umwami (Luka 2:11). Ariko abaha ibimenyetso bimeze gutya.
- Muri bubone umwana w’uruhinja: Umwana wavugwagwa ni Yesu
- Araba yoroshwe imyenda: Imyenda yoroshwe ni ibyanditswe byera
- Aryamishijwe mu muvure: Umuvure, ni igikoresho gikoreshwa mu kwenga imbuto runaka. Urugero, iyo ushyize imineke mu muvure, ukayenga itanga umutobe. Mu yandi magambo umuvure ni igikoresho gikoreshwa mu guhindura ikintu runaka mo ikindi.
- Inka: ni inyamaswa nubwo zigira ubwenge runaka, ariko siyansi ivuga ko muri rusange zidafite ubwenge bwo kumenya guhambaye (Imigani 30:2).
Ese nawe wari warasomye ibyerekeye ibimenyetso byuko umwana yavutse? Reka tubirebere mu ndorerwamo z’umurimo w’umwuka, ikimenyetso cyerekana ko umwana yavutse muri twe ni uko, twebwe abantu batari bafite kujijuka (Inka), tujya mu muvure tukengwa, maze tukabona ibyanditswe byera (Imyenda), maze tukabisoma (Tukayorosora), nyuma ntakindi tubona keretse umwana (Yesu).
Uyu niwo murimo Imana yakoze kandi igikora nubu, ni uko twebwe abatari bazi Imana tumeze nk’Inka, tunyura mu muvure, ari wo murimo wo kutwenga kamere ya kera ikatuvamo, tugahinduka ab’umwuka, maze tugasoma ibyanditswe byera ari ko korosora imyenda, maze muri iyo myenda ari yo byanditswe byera tukabona Umwana ari we Yesu gusa.
Igice cya Gatatu: Umurimo Imana yasigiye abizera/abahamya
Abamarayika bamaze gusubira mu ijuru abungeri baravugana bati “Nimuze tujye i Betelehemu turebe ibyabayeyo, ibyo Umwami Imana itumenyesheje.” Bagenda bihuta, basanga Mariya na Yosefu n’umwana w’uruhinja aryamishijwe mu muvure w’inka. Bababonye babatekerereza iby’uwo mwana nk’uko babibwiwe (Luka 2:15-17).
Ubwo Imana yamaraga guhamya iby’umurimo wayo, ntibyabaye ngombwa ko ibwiriza abungeri ibyo kuvuga iby’umurimo Imana yakoze ahubwo bo baribwirije bajya kuvuga uwo murimo nk’uko babihawe (Luka 2:17).
Ni koko iyo Imana imaze gukora umurimo wo kutwengamo (Kwenga) kamere tugahinduka ab’umwuka, duhamagirwa umurimo wo guhamya ibyo Umwami Mana yakoze muri twe.
Umusozo
Nubwo abenshi muri twe bazi neza ko Noheli itwibutsa ivuka rya Yesu, ariko mpisemo kwandika ino nkuru bwirijwe n’umwuka w’Imana, kwibutsa ab’Itorero ko ikimenyetso nyakuri cy’uko Yesu yavutse muri twe ari uko dusoma ibyanditswe byera, bikaduhindura maze tukabona Yesu.