Irema igice cya 0: Intangiriro ku nkuru z’uruhererekane zivuga ku minsi irindwi y’irema
Intangiriro
Maze imyaka igera kuri itanu, nsoma, ntekereza, nsenga, ndetse ngerageza kwigisha kunyigisho zerekeranye n’iminsi irindwi y’irema! Muri icyo gihe nagendaga ndushaho kunguka ubumenyi butandukanye ku murimo Imana yakoze mu minsi irindwi kandi ubwo bumenyi bwarushijeho gukuza kwizera Imana muri njye! Nkuko ibyanditswe byera bivuga ko Umunyabuntu azabyibuha, Kandi uvomera abandi na we azavomerwa! Uwimana amasaka azavumwa na rubanda, Ariko umugisha uzaba ku uyabagurira (Imigani 11:25-26).
Maze guhishurirwa ko umunyabuntu azabyibuha kandi ko uvomera abandi nawe azavomerwa kandi ko uwimana amasaka azavumwa na rubanda, nanjye nahisemo kuvomera ab’Itorero ndetse no gutanga amasaka (Ibyanditswe byera) kuko bizana umugisha!
Inshamake ku gitabo
Iki gitabo cyandikiwe abisirayeli nk’igihugu gishya cyari gikeneye kumenya amateka yabo harimo basogokuru babo nk’Aburahamu, Isaka, Yakabo n’abandi atarukubamenya gusa ahubwo bakamenya n’amateka bafitanye n’Imana.
Igihugu cya Isirayeli nicyo gihugu cyonyine Imana yari yaratoranirije kugaragazamo imirimo (ubumana bwayo) kugirango n’amahanga abigireho kuyimenya (Yesaya 43:21). Imana yandikishije icyigitabo kugirango abisirayeli babanze bayimenye bamenye n’imbaraga zayo kuko bari bavuye mu gihugu cya egiputa cyabagamo imana (ibigirwamana) nyinshi nimisengere itandukanye, Imana yashakaga kubereka iyo ariyo ndetse ko ariyukuri kandi ko iri hejuru ya byose kuko ari umuremyi.
Impamvu dukwiye kwiga icyi gitabo
Uramutse uhuye n’umuntu ukamubaza ku gitabo cy’itangiriro ashobora kukubwira ko aramateka ya kera yarangiye avuga ku mana yitwa Uwiteka (Yahweh), ariko inyuma y’amateka haba har’impamvu iri nyuma yayo dukwiye gusobanukirwa rero si amateka y’abisirayeli gusa ahubwo ni amateka y’abantu twese dufitanye n’Imana yaturemye ku munsi wa gatandatu ifite intego yo kuduha ishusho yayo bigaragazwa n’imitekerereze Imana yarifite mbere yuko irema umuntu.
Amateka agaragaza yuko abantu babayeho batsinda si uko bakoraga ibintu byinshi ahubwo nuko bahishurirwaga impamvu babereyeho, njyewe nawe dukeneye kumenya ibiri mu minsi irindwi yo kurema kuko biduhishurira abo turibo n’intego tubereyeho kandi bikatumenyesha n’uwadushyizeho, Kandi ibiri muri iki gitabo Imana yabinyujije mumugaragu wayo Mose nawe wagaragazaga ishusho ya kristo uzacungura abantu nkuko Mose yavanye Abisirayeli muri Egiputa (Gutegeka kwa kabiri 34:10, 18:17-20).
Isezerano rya kera ryari igicucu cy’ibizaba kuko igicucu kidafite agaciro kuruta ishusho nyakuri (kristo), byose (isezerano rya cyera) byabereyeho gushushushanya ibyari kuzaba mu isezerano rishya (Abaheburayo 9:8-11, 10:1, Abakolosayi 2:17).
Umusozo
Filipo arirukanka yumva asoma igitabo cy’umuhanuzi Yesaya, aramubaza ati “Ibyo usoma ibyo urabyumva?” (Ibyakozwe n’Intumwa 8:30). Nanjye ndumva nabaza nti: “Mbese iyo usomye iby’iminsi irindwi yirema urayumva”?
Ndakwinginga kugirango tuzafatanye murugendo rwo kuvuga ku minsi irindwi y’irema aho izagaruka kubusobanuro mu bumenyi bwa siyansi ndetse n’ubuzima bw’umwuka!