Duhabwa umwuka wera kubwo kwizera, tukuzuzwa umwuka wera kubw’umurimo
Intangiriro
Ese wari ubizi ko ubuzima intumwa za Yesu zabayemo mbere yo gupfa, guhambwa no kuzuka kwe (Yesu) bitabarirwa mu isezerano rishya? Ibi simbyandikiye imaramatsiko cyangwa guhinyura ibyo twandikiwe ahubwo byandikiye kumenyesha ab’Itorero n’abasomyi muri rusange ko ubumenyi mu byanditswe byera duhabwa no guhishurirwa buduha icyerekezo cy’uko dukwiriye kubaho kandi iyo twemeranijwe nubwo bumenyi, tugahuza ubuzima nabwo nibyo bitwa kwizera.
Ibyanditswe byera bivuga ko isezerano rishya ritari kubaho cyangwa gushoboka keretse habayeho kumeneka kwa maraso ya Yesu (Luka 22:20; Abaroma 5:9; 1 Yohana 1:7; Ibyahishuwe 1:5), kandi ibyo ntibyari bihagije kuko bikomezwa no kuzuka kwe/Yesu (Abaroma 10:9, 1 Abakorinto 15:3-4). Bityo isezerano rishya ni ukwizera umurimo Imana yakoze ariwo gupfa (kumeneka kw’amaraso), guhambwa no kuzuka kwa Yesu. Rero ubuzima bwose bwa mbere y’uwo murimo si isezerano rishya.
Nirinze kuvuga ko byaba ari isezerano rya Kera kuko byasa nkaho mpangaye kujora ababitondekanije uko biri ubu, ariko nagirango twibukiranye ko ibyanditswe byera bidatondekanije uko byagiye bikurikirana mu myaka yo kwandikwamo ahubwo bitondekanije mu buryo butuma duhishurirwa umugambi mugari w’Imana.
Reka mbe ndekeye kuvuga kuby’isezerano rya Kera n’isezerano rishya kuko ubuzima budukiza ntiburi mu kumenya gutondekanya ayo masezerano ahubwo buri muwakoze ayo masezerano ari nawe nyirayo!
Duhabwa umwuka wera kubwo kwizera
Mu mwaka wa 2015, nigeze kumva abizera bamwe bafataga igihe kinini basenga ngo Imana ibahe umwuka wera, ariko ngakomeza kwibaza mu mutima nti: “Kubera iki badatekereza ko icyabateye umwete wo kujya kubisengera ari umwuka w’Imana ubwawo”. Byashoboka ko nanjye natekerezaga nk’umwana ariko mu by’ukuri nagirango twibukiranye ko ahantu Imana iri na Yesu aba ahari kandi ahantu Imana na Yesu bari n’Umwuka wera aba ahari, muyandi magambo Imana, Yesu, n’Umwuka wera ni ubutatu butajya butandukana ngo wenda tuvuge tuti: Runaka afite Imana ariko nta Yesu afite cyangwa ngo afite Yesu ariko nta mwuka wera afite…Oya! Iyo twizeye Yesu, Imana n’Umwuka wera biba bituye muri twe (Yohana 14:23; Abaroma 8:9-11; 2 Abakorinto 13:14).
Twuzuzwa umwuka wera kubw’umurimo
Ku munsi wa Pentekote (Ibyakozwe n’Intumwa 2), ntabwo abigishwa ba Yesu aribwo bahawe Umwuka wera nk’ubuturo muri bo, kuko Umwuka wera bamuhawe nkubuturo ubwo Yesu yazukaga (Yohana 20:22)! Kuri Pentekote buzujwe Umwuka wera kugirango abashoboze gukora umurimo Imana ibahamagarira.
Umusozo
Umwuka wera yatuye mu ntuma za Yesu nyuma yo kuzuka kwa Yesu (Yohana 20:22), kuko umwuka wera ntiyari buture muri bo batarizera isezerano rishya nkuko twarivuze haruguru, ariko buzuzwa Umwuka wera ku mpamvu zo gukora umurimo.
Duhabwa umwuka wera rimwe gusa bizanwe no kwizera ariko ubuzima bwacu bukenera guhora bwuzuzwa Umwuka wera kugirango dushobozwe gukora umurimo w’Imana
Umwuka wera si ikifuzo ahubwo ni isezerano duhabwa, rikuzuzwa nuko twakoze icyo ridusaba (Ibyakozwe n’Intumwa 2:37-40) ariko tunawusaba kugirango twuzuze ibyanditswe byera (Luka 11:13).