Iyo uriye igihe kitari icyo kurya, harotwa inzozi utabasha gusobanura Igice cya Kabiri!
Kugirango wumve neza iyi nkuru, biragusaba gusoma igice cya mbere cyayo
Iyo uriye igihe kitari icyo kurya, hari inzozi utasobanura
Bagenzi ba Daniyeli bashyize imbaraga mu by’umubiri, ndetse bakarya mu gihe kitari icyo kurya bahamagawe gusobanura inzozi umwami yarose ariko ntibabibasha (Daniyeli 2:1-12), ikibabaje nuko ubwo bajyaga kwica, bavuze ko batapfa bonyine ahubwo basaba ko na Daniyeli yaza agapfana nabo (Daniyeli 2:13), niko bimera kubanyamubiri gupfana n’abandi barabyishimira.
Daniyeli kuko yamenye igihe cyo kurya nikitari icyo kurya, byatumye asobanura inzozi abandi bananiwe kurota kuko igishoro cye atagishyize mubigaragara ahubwo yagishyize mubitagaragara (Daniyeli 2:17-49).
Kwirinda kutarira igihe byamuhaye amasaziro meza
Nubwo Bibiliya itabitubwira ariko mpamya ko Daniyeli yafataga amafaranga y’izabukuru (Pension) atubutse . Ibyo mbihamya kubera ko yari umukozi wa Leta ya Babuloni waruhagarariye intara ijana na makumyabiri na zirindwi (127) ndetse akaba uwa gatatu ku mwami!
Njya ntekereza ko iyo Daniyeli amera nk’abandi agashishikarira gushyira ibiryo imbere, byari kumutera intege nke zo mu mwuka zari gutuma hari amayoberane n’inzozi atabasha gusobanurisha imbaraga z’ibiryo.
Umusozo
Ahagana muri 2007, nigeze kugambirira kwiba isukari mu rugo ndetse ndanabikora nubwo iyo bari bashyize mu kinyobwa yari ihagije. Ariko numvaga ndarikiye kunywa nyinshi, ndibuka neza ko kubera kugira ubwoba bwo gufatwa ndi kwiba, nabikoze nihuta ndetse ndi no gucunga ko ntafatwa, kubw’amahirwe macye cyangwa kubw’igihano cyo kwiba, nisanze nafashe umunyu aba ariwo nshyira muri icyo kinyobwa aho gushyiramo isukari. Ikibabaje ni uko byarangiye icyo kinyobwa nkimennye munsi y’urugo, birangira mbuze nibya mbere.
Nubu niko biri, muri ino minsi usanga abakobwa bo mu rusengero bitwa ko bizera bifuza abasore bafite agatubutse ndetse n’abasore badukanye iyo mico yo gushaka abakobwa bafite amafaranga kugirango babeho neza, ibyo simbigaya kuko ntawutifuza kuba ahantu abona afite umutekano w’igifu cye ariko mfite ubwoba ko uko gutumbira iby’umubiri ndetse bamwe bikabatera kujya gushaka abatizere bagamije kubona amafaranga, hari aho bizagera bakarota inzozi batabasha gusobanura, bikarangira babuze byose nkuko nanjye byarangiye mennye icyo kunywa! Izo nzozi cyangwa kubura byose byaba gucibwa inyuma, kurutishwa amafaranga, gukubitirwa mu ngo, n’ibindi bitandukanye!
Ngano ku musozo, nagirango nibaze nawe nkubaza ati mbese aho uri urahishimiye cyangwa wahagiye bitewe nuko utamenye igihe cyo kurya, n’igihe kitari icyo kurya? Nubwo wabona amahitamo ukora ubu asa no kwibuza kurira muri Resitora ikomeye, ihangane kuko bizagusashija neza!
Umwami Yesu araza vuba (Maranatha)!