Wisdom Salvation Empower
Ubusesenguzi

Iyo utaramenagura ikirere cy’amarangamutima mu rukundo, amaso akora cyane kuruta ibitekerezo!

By Gashugi Yves 1 min read 2 views
Share this article

Kuwa 7 Ugushyingo 2025 ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18:30), kuri Mobile ngendanwa (Telefoni) navuganye na mwene data w’umwizerwa, umuhanga mu gukora imbata z’inzu no kuzubaka. Ariko kandi wiyeguriye umurimo wo gufasha urubyiruko mu kumenya Imana kubyara ububyutse.

Ubwo twaganiraga yansangije inkuru ye agira ati: “Iyo umuntu agikundana bwa mbere arekura amarangamutima ye yose kuwo akunda bigatuma amaso ye akora cyane kuruta ibitekerezo.”

Nakomeje kumutega amatwi nawe akomeza ansangiza ibindi ati: “Urukundo rwa mbere nakunze namenyeko nahagaze ku musozi w’amarangamutima kuruta guhagarara ku musozi wo gutekereza, byatumye niga ko iyo utaramenagura ikirere cy’amarangamutima mu rukundo binyuze mu masengesho, bituma ureba ibigaragara kuruta gutekereza kubitagaragara.”

Yasoje ambwira ko iyo ubonye umuntu ukwiye kukubera umugore/umugabo mu buzima bwawe, intambwe ikurikira ari ugushyira hasi amarangamutima, maze ugasenga ubaza Imana niba ariwe ukwiye ariko nanone ukibuka kudasiga umusozi wo gutekereza kuko umusozi w’amarangamutima ukwereka ko uwo muntu agusize wababara ariko umusozi wo gutekereza ukwereka ko uwo muntu akwiriye cyangwa adakwiriye.

Umusozo

Nuko rero bene data nk'uko aho abayobora b’ubwenge batari abantu bagwa, ariko aho abajyanama bagwiriye haba amahoro (Imigani 11:14), mpisemo kubasangiza ino nkuru ntagamije kuvuga ibyo naganiriye na mwene data, ahubwo nyandikiye kugira ngo umunyabwenge atege amatwi yunguke ubwenge, kandi umuhanga agere ku migambi itunganye (Imigani 1:5) nk'uko nanjye nize ko ari iby’ingenzi mu gihe cyo gushaka uwo muzabana ko utashora amarangamutima gusa kuko iyo uyashoye akwereka ibigaragara gusa. Ahubwo bikwiriye ko ushora ibitekerezo n’amasengeho kugira ngo urebe ibirenze ibigaragara.

Nuko rero emera inama kandi wumve icyo wigishijwe, kugira ngo mu maherezo yawe uzabe uzi ubwenge (Imigani 19:20), kuko ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa (Imigani 13:20).

Comments

JMV NIYITEGEKA

Very clear!
Thanks for sharing these wise words.
=Ndize.

Valens Iradukunda

Urakoze cyane kudisangiza iyi nkuru dukwiye mo isomo kuko amarangamutima atuma umuntu ahubuka agadigara arira ntacyo akirengeye yamaze gufudika.

Soleil ISHIMWE

Thank you so much for sharing this wisdom...Imitima yacu irungutse

KUMBUKA Fabrice

Ooooh 🙏 birakwiriye ko byose byitabwaho✍️

Buriya wabashije gukora balance y'amarangamutima, ibitekerezo biherekejwe n'ogusenga🙏 havamo umusaruro uticuzwa

Imana iguhe umugisha

Annie Prisca

Mhmmmmmm!
Ndumva nigishishwe bikomeye!
Birakwiriye ko umuntu adashora amarangamutima gusa!

Bertine

Mbega inama nziza! Kandi koko, Umutima wa muntu urashukana. Birakwiye gusenga, tukareba ibirenze ibigaragara.

Manirafasha Emmanuel

Thank you ideas

Annie Prisca

Mhmmmmmm!
Ndumva nigishishwe bikomeye!
Birakwiriye ko umuntu adashora amarangamutima gusa!

Etienne

Mbega amagambo meza ashishikaje! Yesu aguhe imigisha

Leave a Comment

Your email address will not be published. Comments may be reviewed before appearing.