Wisdom Salvation Empower
Ubuyobozi

Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha igice cya kane

By Gashugi Yves 3 min read 1 views
Share this article

Babyibeshyeho ububyutse si ukugira abantu benshi mu makoraniro (Insengero)

Mu mwaka wa 2015 nigeze nyura kuri bene data baganira, numva bavuga bati: “Muri uyu mujyi hari ahantu hasigaye hari ububyutse bwinshi cyane.” Umwe numva avuga ati: “Uzi urusengero rwo kwa runaka ukuntu rurimo ububyutse! Rusigaye rwuzuye abantu benshi baza gusenga no mu minsi y’imibyizi nuko avugana umubabaro yuko we aho yateraniraga ntabubyutse buhaba kuko nta bantu benshi baza kuhasengera (mu byumba by’amasengesho yo mu mubyizi). Ese nawe wigeze wumva ibi? Ese nawe urabyizera?

Ikibazo Imana ifitanye n’abigisha.

Iki cy’inyejana turimo cyahanuwe n’abantu batandukanye ariko icyo bahurizagaho ni uko kizaba gifite ishusho y’intama ku ruhimbi kandi mu byukuri mu mutima ari ihene. Si abayobozi b’amatorero gusa ahubwo nababa mu makoraniro (insengero), bafite imyumvire ko kuba urusengero rurimo abantu benshi arirwo rufite ububyutse ndetse ari naho Imana iri, nyamara urusengero rushobora kuzamwo kubera impamvu zitandukanye atari ugushaka Imana ahubwo ari ugushaka indamu (1Timoteyo 6:5), n’izindi mpamvu.

Burya habyuka uwari uryamye, kandi ntibishoboka ko bavuga ko umuntu yaba abyutse kandi atari yaguye cyangwa se atari aryamye. Ihame ry’ububyutse: ububyutse bwose bubanzirizwa no kugwa kuko ntawubyuka ataguye.

Kugwiza umubare mwinshi mu nsengero no kwamamara kwazo byabaye iturufu ry’ububyutse mu makoraniro amwe namwe kuruta ko ububyutse buba ubutumwa buhindura ingeso zirushaho gusa nka Yesu Kristo. Ibyo babigize ishingiro ryerekana ukwera kw’Imana babirutisha guhinduka kwabari mu makoraniro, bituma ubutumwa buhindura butibandwaho. (Babyibeshyeho ububyutse si ukugira abantu benshi munsengero).

Icyo Imana igushakaho

Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Imana (Ibyakozwe n’Intumwa 3:19).

Mwene data uri gusoma iyi nkuru, kugwa kuzanwa no gukora icyaha. Ntuzigere wiha amahoro yo mu mutima aturutse mukuba witabira amateraniro cyane ko aribwo bubyutse, ahubwo guhinduka ku ngeso kuzanwe no kwihana ibyaha nibyo bizana ububyutse.

Ngana ku musozo, zirikana ko Yesu kirisito atapfuye kugirango tujye munsengero gusa ahubwo yapfuye kugirango tube insengero bityo mbere yuko duhirimbanira kujya munsengero tubanze tube insengero, kandi ububyutse ntibugaragarira mu ngano y’abantu bitabiriye amateraniro ahubwo bugaragarira mu ngano yabahindutse ku ngeso bakihana ibyaha bagasa na Yesu.

Ikibazo cyo kwiyerekezaho:

Ese wowe ububyutse bwawe buri kugaragarira mu kwitabira amateraniro cyane cyangwa buri kugaragarira mu guhinduka ku ngeso?

Comments

Jean Paul NGABOYUMWAMI

Amen

Imana iguhe umugisha.
Ububyutse buhera imbere m'umuntu, hanyuma ingeso ze zigasa nkiza Yesu.

Innocent BATITANGIRA

Ububyutse bugaragazwa no guhinduka ku ngeso, umuntu agaharanira gusa na Yesu kristo

Ndacyayisenga theogene

Imana igihe umugisha kubwi imbuto nziza uri kubiba mubwoko bwi Imana

UMWIZA Sylvie

Be blessed Yves,I understand more

Vincent ndorimana

Amen Habwa umugisha

Emmanuel HABUMUGISHA

Byiza cyane Imana ikomeze ishyigikire imigirire yanyu Kandi umuhaye wanyu si uwubusa ku mwami

TURATSINZE Rodrigue

Amen, Imana iguhe umugisha.

Gashugi Yves

Amena

IRASUBIZA

Murakoze cyane kubw'iyi nyigisho.
Again, the Science is still proving the Scriptures right and true.

Hanyuma, Ese abaye atari ikibazo cyo gutondekanya inyigisho cg ntikibe n'ikibazo cyo kuyitanga (delivery), ahubwo akaba ari ikibazo cy'inyigisho y'ikinyoma kandi bigaragazwa n'Ibyanditswe byera ko koko ari iy'ikinyoma, uwo musore yari kuba ari mu ikosa? Ese abaye atari uwo musore akaba wowe kandi ubona ko ibyavuzwe (ibyigishijwe) ari ibinyoma bishobora kuyobya abantu, wabigenza ute?

Egide uwizera

Imana iguhe umugisha Yves harimo isomo rikomeye cyane nkunze cyane uburyo umukecuru yasubije uwo musore kandi nanone utumye nongera gukunda pantateuch book

Niyo Vainqueur

Thanks for this, at list today I learned something new 👍 on Moses
"Aruberiti Enshiteyini yavuze nk’Umuntu ndetse ntiyadusigira isomo ry’ umwuka mubyo yavumbuye ariko Imana ibihishura ishaka kutumenyesha umugambi wayo Isi ikiremwa."

Aphrodice KWIZERA

Amen
Be blessed more
Nukuri Birakwiye ko twemerera mwuka wera w'Imana akadukoreramo nibwo ibyo twumva , tuvuga bizaduha ubuzima.

KUMBUKA Fabrice

Ooooh!!! Nkunze igisubizo uyu mukecuru yahaye uyu musore.

Nibyo kwiga kuko bidufasha gusobanukirwa no gutanga ibyuzuye kubo tubyigisha,
Ariko byakarusho dukwiriye kugira ihishurirwa ry'ibyo twize bigahindura n'ubuzima bwacu.

Be blessed brother Yves

Elise TUYIZERE

Mbegaaaaaa byiza, uwamaze guhishurirwa Yumva Cyane icyo Ijambo RY'IMANA rimushakaho kuruta uko agenzura amakosa aba yakozwe mugihe cyokubwiriza.
Umuntu utarize Ijambo RY'IMANA kinyamwuga yarusha Gukiranuka umuntu waryize kinyamwuga.

Emmanuel HABUMUGISHA

Inkuru nziza Kandi izingatiye ubuzima

Emmanuel HABUMUGISHA

Inkuru nziza Kandi izingatiye ubuzima

NTAKIRUTIMANA

Well prepared. Be blessed brother.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Comments may be reviewed before appearing.