Wisdom Salvation Empower
Ubusesenguzi

Banze kumvira, bategereza ibimenyetso birangira barimbutse

By Gashugi Yves 2 min read 1 views
Share this article

Zana ibimenyetso by’ibyo uri kuvuga! Byashoboka ko waba warabwiwe aya magambo cyangwa nawe ukaba warayakoresheje uyabwira umuntu runaka. Muri iki gihe usanga abizera n’abatizera bahuriye ku cyitarusange cyitwa “guhakana” ibyo babwirwa byaba ari ukubahugura ku ngeso runaka cyangwa kubabwira ingaruka zibyababaho mu gihe baba bakomeje ingeso zabo mbi, ahubwo usanga bashishikajwe cyane no gusaba ibimenyetso byibyo babahuguraho kugirango babone kubyemera!

Nowa. Ukimara kumva iryo zina byashoboka ko mu bitekerezo byawe hahise hazamo ubwato bunini burimo kwinjiramo abantu n’inyamanswa (Intangiriro 7:12-13). Bibiliya ntago yerura cyangwa ngo yerekane Nowa abwira abantu kwinjira mu bwato, ndetse ntanaho Imana igaragara mu byanditswe byera isaba abantu kuzinjira mu nkuge uretse Nowa n’umuryango we gusa.

Ariko dukurikije ibyanditswe byera muri 2 Petero 2:5 “kandi ubwo itababariye isi ya kera, ahubwo ikarokorana Nowa umubwiriza wo gukiranuka n’abandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi y’abatubaha Imana umwuzure”. Nubwo Bibiliya itavuga birambuye inyigisho Nowa yatanze nk’umubwiriza wo gukiranuka, byashoboka ko yaba yarabwiye abantu kwihana ndetse bagahunga umujinya w’Imana uzatera abatayumvira ndetse byashoboka cyane ko yababwiye ko bahungira mu nkuge kuko ari ho hari agakiza.

Indirimbo ya 38 mu gakiza, yerekena abantu babaza Nowa bati: Nowa kuki wubaka iyo nkuge? Urakora  iby’ubupfapfa rwose, dore  utuye I musozi, kandi nta mazi ahari Ibyo ukora biratuyobeye!

Mu byukuri tugiye mu Isi y’ibitekerezo no gushyira mu gaciro ushobora kutarenganya aba bantu babazaga Nowa, kuko ubwabo batari barigeze kubona amazi, ariyo mpamvu bahakanaga bavuga ko imvura itazagwa rwose. Bityo guhakana kwabo kwari gushingiye ku bimenyetso by’uko nta mvura yari yarigeze kugwa bigatuma batizea yuko hazaba n’umwuzure. Muyandi magambo “nta kimenyetso gifatika cyari gihari kibemeza ko ibyo Imana yabwiye Nowa bizaba”.

Nyamara nubwo nta kimenyetso cyari gihari nk’igihamya cy’uko hazaba umwuzure, ntago byatumye umwuzure utaba!

Umusozo

Nkuko abo kubwa Nowa bahakanye umuburo bahawe kubera ko nta kimenyetso shingiro cyari gihari ni nako ab’iki gihe bameze, aho usanga bashaka ibimenyetso shingiro by’ibyo babahuguraho kugirango babone kubyemera kuko baba bibwira ko ibyo bababwira ari ukubeshya ariko kuba nta kimenyetso gihari, ntibivuze ko ibyo Imana yavuze bitazaba.

Si gaho kutumvira ubitewe nuko ntabimenyetso byibyo ubwira bihari, kuko abo kubwa Nowa bibigenje gutyo bibazanira kurimbuka. Nuko rero wowe usoma iyi nkuru “Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, Ntimwinangire imitima (Abaheburayo 3:15), ahubwo Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu (Ibyakozwe n’Intumwa 2:38).

Comments

Celestin

May God helps us

1 Abafarisayo n'Abasadukayo baraza, bamusaba ngo abereke ikimenyetso kivuye mu ijuru, kugira ngo bamugerageze.
2 Arabasubiza ati"Iyo bugorobye, muravuga muti 'Hazaramuka umucyo kuko ijuru ritukura.'
3 Na mu gitondo muti 'Haraba umuvumbi kuko ijuru ritukura kandi ryirabura.' Muzi kugenzura ijuru uko risa, ariko munanirwa kugenzura ibimenyetso by'ibihe.
4 Abantu b'iki gihe kibi bishimira ubusambanyi bashaka ikimenyetso, ariko nta cyo bazahabwa, keretse icya Yona." Abasiga aho aragenda.
(Matayo 16:1;4)

Viateur

Amen!
God bless you.

Gashugi Yves

Amena!

Evode

Be blessed confidance

Habumugisha Emmanuel

Imana irusheho kugukuza mu buryo bwihishurirwa

NGABOYUMWAMI Jean Paul

Amen.
Imana iguhe umugisha.

Kumva iyo bikurikiwe no kumvira biba igenzi cyane m'ubuzima bwamuntu.

2 Samuel 12:22
Arabasubiza ati “Umwana akiri muzima niyirije ubusa ndira kuko nibwiraga nti ‘NTA WUBIZI, ahari Uwiteka yangirira imbabazi agakiza uwo mwana.’
Dawidi arasubiza ati 'NTA WUBIZI'.
Yego, ni byiza kujyendera ku ibimenyetso ariko mu igihe hari ibigaragara. Gusa ni byiza kurushaho KWIZERA ntacyo ureba mu ibifatika, (Yohana 20:29).

Kuzwa Philbert

IMANA Iduhe Kumvira byuzuye

Be blessed servant of God

TURATSINZE Rodrigue

Amen.
Uhabwe umugisha

Faustin

Glory be the name of almighty

Faustin

Glory be the name of almighty

Leave a Comment

Your email address will not be published. Comments may be reviewed before appearing.