Nabwiye Imana ko ntazongera gutanga icya cumi nayo imbwira ko ntacyo bitwaye!
“Icyacumi”
Ese ucyumva ijambo icyacumi mu biganiro yobokamana ni iki gihita kiza mu mubitekerezo byawe? Byashoboka ko ibitekerezo byawe bimwe bikubwiye ko ari ingenzi ku gitanga ibindi bikakubwira ko atari ngombwa kugitanga.
Ubusobanuro bwo kuba gutanga icyacumi ari itegeko cyangwa ubushake biracyari ibiganiro mpaka mu madini amwe namwe, nanjye mvuze ko gutanga icyacumi ari itegeko nshobora kubazwa uwahaye itegekeko Aburahamu ryo guha Melikisedeki kimwe mu icumi kuko ibyo byabayeho mbere yuko itegeko ryo gutanga icyacumi ribaho nkuko ibyanditswe byera bivuga biti kandi Imana Isumbabyose ihimbazwe, yakugabije ababisha bawe.” Nuko Aburamu amuha kimwe mu icumi cya byose (Itangiriro 14:20)!
Mvuze ko atari itegeko naba nihandagaje guhakana ibyanditswe byera bivuga ngo: Ntuzabure gutanga kimwe mu icumi cy’imyaka yose iva ku mbuto wabibye, iyo imirima yawe izera uko umwaka utashye (Gutegeka kwa Kabiri 14:20). Reka mbe ndekeye kuvuga ku mpaka nubu zitarabonerwa umuti ahubwo njye kubyo Imana yakinyigishirijeho, ariko sinagenda nanone ntavuze ko gutanga icyacumi si byagakwiye kuba itegeko ku mwizera w’ukuri ahubwo cyagakwiye gutangwa kubwo guhishurirwa ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa!
Nabwiye Imana ko ntazongera gutanga icyacumi
Mu mwaka wa 2019, kuwa gatanu, mu masaha ashyira saa mbiri z’ijoro, nari nicaye mu materaniro y’ikoraniro ry’abanyeshuri baba Pentekote bo muri Kaminuza (CEP)! Muri ayo materaniro narimfite impaka nyinshi mu mutima nibaza niba koko nkwiriye gutanga kimwe mu icumi ku mafaranga y’inguzanyo twahabwaga muri Kaminuza azwi nka Buruse (Living Allowance), izo mpaka zo mu mutima nahisemo kuzirangiriza mu mutima nanzura ko ntazongera gutanga icyacumi kuri ayo mafaranga!
Nyuma nabaye nkuwisubiramo nkawa mwana w’ikirara (Luka 15:12-32), nibwira ko ahari naba nafashe umwanzuro mubi nakomeje no gusenga kugirango nibura numve niba hari icyo Imana yambwira kuri uwo mwanzuro nari nafashe! Yewe, ndumva inkuru yanjye imeze nk’umuntu waguze itike (Ticket) y’indege yerekeza mu gihugu runaka maze azinga imyambaro yose, nyuma ajya kubaza Imana niba ishyigikiye urwo rugendo cyangwa itarushyigikiye. Ikibazo! Ese ubwo byari igitekerezo cyiza kugura itike (Ticket) mbere yo kubaza Imana cyangwa n’ubundi yagiye kubaza Imana ibintu yamaze gufatiraho umwanzuro?
Nanjye ndumva narasanga nkurushya Imana kuko n’ubundi nayibazaga ibintu namaze gufataho umwanzuro!
Ubwo nari nicaye muri ayo materaniro numvise ijwi rimbwira ko kuba ntazatanga icya cumi ntakibazo kirimo rwose, kuko n’ubundi icya cumi atari cyo gitanga ubugingo! Numvise nezerewe ariko hashize akanya gato cyane, numva iryo jwi rimbwira ngo: “Nubwo wafashe umwanzuro wo kutazongera gutanga icyacumi, mfite impungenge ko icyabujije kugitanga kizanatuma uzirura ibyaziraga, ubugingo bwanjye bukarimbuka”!
Kuva icyo gihe namenye ko impamvu y’ikintu iruta ikintu ubwacyo kandi ko impamvu itera umuntu gukora ikintu runaka atarasanzwe akora nubwo cyaba atari icyaha kirimbuza bishobora gutuma atinyuka no gukora n’ibindi byamurimbuza!
Umusozo
Mwene Data uri gusoma ino nkuru nagirango twibukiranye ko impamvu yatuma uhindura imivugire, imyambarire n’ibindi…. ishobora kuzatuma ukora n’ibindi birimbuza, kuko bimwe mu bintu birimbuza ab’Itorero ni ibyo bita uburenganzira bwabo, aho bamwe uzasanga bavuga ko bafite uburenganzira bwo gukora ibyo bashaka! Ba maso kuko ibyo wita uburenganzira hari igihe ariyo nzira Satani aba yashimye kunyuramo ngo agushe ubugingo bwawe!