Isanamitima igice cya gatatu B
Nzafata umwanzuro ukwiye
Nkuko twabivuzeho mu gice cya mbere cy’iyi nkuru hari abizera benshi bahakana ko nta mwizera ugira ibitekerezo byo kwiyahura cyangwa ngo abikore, nyamara ibyanditswe byera bigaragaza bamwe mu babitekereje ndetse bakanabikora!
Mbere yuko mbavugaho, reka nkwibutse ko igikorwa cyo kwiyahura cyibanzirizwa n’ibitekerezo byo kwiyahura ndetse n’umugambi wo kubikora , niyo mpamvu rimwe na rimwe abantu bagwa mu mutego wo kwita no kuvuga ku gikorwa cyo kwiyahura bakirengagiza ko habanje kubitekereza no kubitegura!
Mu gufasha uwabigerageje cyangwa ufite ibyo bitekerezo ni ingenzi cyane kwita kubitekerezo afite cyangwa yarafite mbere yo kubigerageza kuruta kwita kugikorwa cyakozwe kuko icyo gikorwa ari umusaruro w’igitekerezo!
Eliya
Ariko agenda wenyine urugendo rw’umunsi umwe mu ishyamba, ahageze yicara munsi y’igiti cy’umurotemu, yisabira gupfa ati “Uwiteka, ndarambiwe. Icyabimara ni uko ubu wakuraho ubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba sogokuruza ubwiza.” (1 Abami 19:4).
Nkuko nabivuze haruguru igikorwa cyose cyo kwiyahura kibanzirizwa no kugitekereza, Eliya ubwo yaramaze kunanirwa yatekereje kwisabira gupfa! Muri 2022, ubwo nakoraga ubushakashatsi busoza icyiro cya kabiri cya Kaminuza, muri bimwe mu bisubizo nahawe ni uko impamvu imwe muzitera kwiyahura harimo kuba umuntu atabona neza ahazaza he! Biyo Eliya iyo aza kubona ahazaza he neza yari kuhakurikira ariko kutahabona neza byatumye agira ibitekerezo byo kwiyahura!
Byashoboka ko nawe uri gusoma ino nkuru kubera urugendo rw’umurimo w’Imana umazemo igihe ndetse n’amakuba wahuye nayo waba warasabye ko Imana igucyura ugapfa, ndetse ugatekereza ko icyakubera cyiza ari uko nk’imodoka yaza ikakugonga ugapfa cyangwa ukaryama ukabyuka wapfuye! Sigaho kugira ibitekerezo byo kwiyahura!
Mose
Niba ungenza utya ndakwingize nyica mveho, niba nkugiriyeho umugisha ne kubona ibyago byanjye.” (Kubara 11:15).
Mubushakashatsi bwa 2022 nakozeho nabwo bwagaragaje ko impamvu ituma abantu batekereza cyangwa bakabikora ari uko baba batinya kubona ibyago cyangwa ibibi bibabaho! Mose nawe yatinye kubona ibyago bimusunikira kugira ibitekerezo byo kwiyahura!
Sigaho gutinya guhura n’ibibi kuko ikibi cy’izanywe n’icyaha gikurwaho no kwihana ariko ikibi cyizanwe no gukiranuka gikomeza kwizera kwawe kandi kikazarema ishimwe! Sigaho kwiyahura kubera gutinya kubona ibibi!
Yobu
Uherako ukankangisha inzozi, Ukanteresha ubwoba ibyo neretswe, Bigatuma umutima wanjye ushaka kwiyahura no gupfa, Bikandutira guhora mpururwa muri izi ngingo. Kubaho kwanjye ndakuzinutswe sinshaka kurama, Ndekera ukwanjye kuko iminsi yanjye ari ubusa. (Yobu 7:14-16).
Yobu yavuze yeruye ko ashaka kwiyahura no gupfa kandi ko adashaka kurama! Yabitewe nuko yaramaranye uburwayi igihe kinini! Ubushakashatsi butandukanye nabwo bwagiye bugaragaza ko zimwe mu mpamvu zituma abantu batekereza kwiyahura bakanabikora ari uko baba bafite uburwayi bumaze igihe kinini kandi bumwe butazanakira! Sigaho kwiyahura kubera uburwayi!
Sawuli
Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza kunsogota bakankoza isoni.” Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane. Ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye, ayishitaho. Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota bagwa hamwe (1 Samweli 31:4-5).
Sawuli nawe ni umwami wahamagawe n’Imana ariko bikarangira yiyahuye akoresheje inkota, abitewe no gutinya urugamba! Nkuko nabivuze haruguru bamwe biyahura kubera gutinya guhangana n’ibibazo, byashoboka ko nawe mbere yuko ujya kuryama ujya usaba Imana ko icyaba cyiza ari uko bwacya wapfuye ubitewe no gutinya kubona ibibazo bihoraho kandi bidacyemuka! Sigaho kwiyahura kubera gutinya guhangana n’ibibazo!
Umusozo
Umuganga yasuzumye umurwayi nyuma yo kumubonamo indwara amwandikira imiti yo kunywa, amubwira uko azajya ayifata. Muganga yamubwiye ko azajya afata imiti mu gitondo nyuma yo kurya, na saa sita nyuma yo kurya, ndetse na n’ijoro nyuma yo kurya. Umurwayi aramushimira amubwira yuko ari byiza ibyo amubwiye ariko ikibazo ni uko atamubwiye aho azajya akura ibyo biryo azajya afata mbere yo kunywa imiti!
Nanjye ntavuze aho umuntu yakura ubufasha naba ntanze amakuru asa naho amenyesha umuntu ko afite ikibazo ariko atagaragaza aho umuti waturuka.
Ijambo ry’Imana
- Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe (Zabuli 34:19)
- Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe (1 Petero 5:7)
Abanyamwuga babihuguriwe
Kenshi dutinya kujya gusaba ubufasha kubaganga dutinya ko abantu bazavuga ko tutizera cyane ariko nangirango twibukiranye ko ikibazo cyo mu mutwe iyo kidakozeho kibyara uburwayi bwo mu mutwe kandi uburayi bwo mu mutwe iyo butavuwe bubyara ubumuga bwo mu mutwe!
Hari uwagutega amatwi ukaruhuka, Tera Intambwe Vuga, Uzumvwa! Uruhuke!