Byashoboka ko ari ubwa mbere wumvise umugabo wabyaye abazwe, yewe birumvikana ko adashobora kubyara atatwise (ubwo yabanje gutwita). Ukuri kw’ibyanditswe byera ni uko umugabo Imana yamuremye mu buryo adashobora gutwita no konsa uwo yabyaye kuko hari ibice by’umubiri adafite byatuma adatwita cyangwa ngo yonse uwo yabyaye. By’umwihariko muribyo harimo inda ibyara (uterus), amabere yo konsa, ndetse n’igitsina gore, kuko umugabo aremwe mu buryo atanga (sender), umugore akaremwa mu buryo yakira (receiver).
None niba umugabo yararemwe mu buryo atabyara, yabyaye abazwe ate?
Sinifuza yuko ino nkuru yaza gutuma haribyo tutumva, kuko Imana atari iy’umuvurungano ahubwo ari iy’amahoro “God isn’t author of confusion but of peace” (1 Abakorinto 13:33). Ahubwo ndifuza yuko twaza kungukiramo icyo nahawe kumenya n’Umwami Mana, kandi ntize kuba inkuru maramatsiko ahubwo ibe umuyoboro wo kumenya ubushake bw’Imana.
Uwiteka Imana isinziriza uwo muntu ubuticura arasinzira, imukuramo urubavu rumwe ihasubiza inyama21, urwo rubavu Uwiteka Imana yakuye muri uwo muntu, iruhindura umugore imushyira uwo muntu.22 (Itangiriro 2:21-22).
Ndaza kwifashisha imvugo y’ubuvuzi (medical language) kugirango twumve neza ino nkuru. Byashoboka yuko ino nkuru y’iremwa rya Eva wayisomye ariko reka tuyishyire kuri mikorosikope (microscope) kugirango tuyumve. Imana yasinzirije Adamu, muyandi magambo yamuteye ikinya (anaesthesia), nyuma Bibiliya yatubwiye ko yakuye muri Adamu urubavu iruhindura umugore. Muyandi magambo nyuma yo kumutera ikinya, yaramubaze (surgery) ikuramo Eva. Nyuma y’ibi sinatinya kuvuga ko, Imana ari umuremyi n’umuganga mwiza ndetse rwose Adamu yabyaye abazwe.
Ese kuba Eva yaravuye muri Adamu biha irihe somo umuryango?
Muri iki kinyejana hari amakimbirane ndetse n’ibiganiro mpaka kubijyanye n’uburinganire, ubwuzuzanye, ndetse n’ubukuru hagati y’umugabo n’umugore. Aho bamwe bashinze imiryango ishyigikira kuba abagore badakeneye abagabo kugirango babeho (Feminist), ndetse n’ibindi biteza abagore imbere (Women emancipation association).
Umugabo ni umutwe w’umugore we (Abefeso 5:23) kandi aremanwe icyubahiro. Umugore ni umufasha w’umugabo (Intangiriro 2:18) ariko kuba umugabo aremanywe icyubahiro ntibimuha uburenganzira bwo gukoresha icyo cyubahiro ngo abikubitishe umugore ahubwo akwiriye kubikoresha ashyira hejuru umugore we. Niyo mpamvu ingo zimwe na zimwe zisenyuka kubera kutamenya iri hame ryo gukunda no guha agaciro umugore nkuko Kristo akunda kandi agakoresha icyubahiro cye mu gushyira itorero hejuru aho kuripyinagaza.
Ese kuba Eva yarakuwe muri Adamu byashushanyaga iki?
Kuba Eva yarakuwe muri Adamu ntibiduha isomo ku muryango gusa (morals) ahubwo hari icyo byashushanyaga ku Itorero. Adamu yari umugabo, yashushanyaga Kristo (Abefeso 5:23) kandi Eva yari umugore washushanyaga Itorero (2 Abakorinto 11:2). Kuba Eva yarakuwe mu rubavu rwa Adamu byashushanyaga ko Itorero (Umugore) azava/azavuka mu rubavu rwa Yesu (Umugabo). Itorero ryari kuzava/ryavuye mu maraso Yesu yavuye aturutse murubavu rwe kubwo kwizera kuko ni we waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu (Abakolosayi 1:14).
Ibyo gutahana/kuzirikana:
- Imana ni umuremyi, umuvuzi (surgeon and anaesthetists);
- Umugore yavuye mu mugabo nk’ikimenyetso cy’uko umugore akwiye kugandukira umugabo, umugabo nawe agakoresha iryo shema muguha ishema umugore we;
- Adamu ariwe mugabo yashushanyaga Yesu Kristo naho Eva ariwe mugore yashushanyaga Itorero;
- Kuba Eva yaravuye mu rubavu rwa Adamu, byashushanyaga ko Itorero rizava mu bazizera amaraso azava mu rubavu rwa Yesu.
Iyi nkuru irimo ihishurirwa rikomeye, nkuko umugore yavuye mu mugabo ni nako itorero ryavuye/ riva muri kristo Yesu. Yesu Kristo niwe nzira, ukuri Kandi niwe bugingo.
Imana iguhe umugisha Yves
Amena
Imana Ishimwe kd Ikomeze Igukoreshe rwose, Hari byinshi nungutse kd nasangiza nabandi. Ijambo ry’Imana rinjyanye ningero zifatika kd zizwi ibi nibyizacyane, komereza aho Imana muri kumwe Yves
Thanks
Amena
Ubutumwa nkubu burakenewe kumuryango nyarwanda
God bless you
I Mana ishoborabyose Kandi niwe muganga uruta abandi ,Kandi N’umuhanga muri byose ,God is knowledgeable for each and every domain
Imana ikomeze ikwagurire ubumenyi.
Ikindi kidasanzwe cgongeye kubaho who bundi Muri 33 ubwo Imana yasinziriza ga umugabo kugiti kumusaraba ava ibise byamaraso menshi icyo gihe cg Aho KU musaraba tubyarwa ubwakabiri , Imana iguhe umugisha .
Imana iguhe umugisha mwenedata Gashugi Yves.
Imana igushyigikire cyane ugeze ubutumwa bwiza hafi na kure. God bless again
Thank you for this am getting edified and growing spiritually 🙏🙏. Keeping in touch with this will strongly abide mein Christ our lord. Thank you yve for alots
Nogeye kwibuka gukomera kwimana
Very helpful, educative
Twacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, murubavu rwa Kristo(Imana) nimo twavuye(itorero)
Imana ni umuremyi, umuvuzi amen amen , mwakoze cyane kubwo ubu butumwa burimo. Ijambo ry’Imana, Imana iguhe imigisha kd yaguye imbago zawe
Urakoze cyane Uwiteka aguhe umugisha bimfashije gusobanukirwa byimbitse irijambo ryo mutangiriro
It’s amusing news
Iki kigisho nikiza
Muzadushyirireho nibyigisho biganisha no kwiterambere ryumuruango
Mugaruka cyane Kumasezerano abana basezerana Yaba
1. Ibyobiyumvikaniye
2. Kwa Pastor
3. Leta
God bless & Go a head bro
Wawwww ni byizaa cyane Rwosee burya lMANA yadutekerejeho kera cyane
Uwiteka Abe hamwe namwe kdi rwose bino bifasha buri we mukomereze aho
I like this. It is vey educative, evangelistic, scientific and spiritual.
Yves keep up may Lord helps us, the readers of your teaching.
Wow! Thank you so much! God bless you! Natangiye ngirango ni umugabo wabyaye kubera inzaduka ziriho ubu!
None ndasobanukiwe neza! Mpungukiye byinshi nko kuba Adamu yarashushanyaga Kristo byo najyaga mbyumva gsa Eva we ntacyo narinziho🙏 Imana irusheho kukwagura birushijeho! Uri umugisha!.
Thank you