26 thoughts on “Yakuyemo umwambaro utuma abantu batarohama awihera undi-Yohana Harupa (John Harper)

  1. Amen,
    Hano harimo amasomo menshi.

    Mu bintu bitugora twebwe abantu ni ugukoresha ubutunzi ku murimo w’Imana.
    John Harper ni urugero rwiza rwo kwitangira umurimo w’Imana.

    God bless you 🙏

  2. Gukunda Umwami ni byiza . Biduha amaso areba inyuma yingorane duhura nabyo nka Sitefano naya Kristo warebye ibyishimo bimushyizwe imbere agakomera umutima ku musaraba. Harper yakunze umwami ntacyo yamurutishije!!Imana iguhe umugisha Yves.

  3. Nanjye ubwo nandikaga ino nkuru nakomeje na nyuma yaho gufashwa ni ibi:

    1) John Harper yarasakuje avuga ko mu bantu bagomba kujya mu bwato bw’ubutabazi harimo ABATIZERA
    2) Impamvu yabikoze ni uko yizeraga ko NIBAROKOKA URUPFU RW’UMUBIRI, BAZABA BAFITE AMAHIRWE YO KUROKOKA URUPFU RW’UMWUKA!
    3) Kandi namenye ko ikiganza gihora gifunze ngo kidatanga, kitanakwakira kuko gifunze

    Imana ikomeze kudufasha!!!

    1. Amen, be blessed!

      Yakoze umurimo yitanga,
      Yarokoye ubugingo bwari bugiye kuva mu mubiri , bukereza ahataba umurimo cg umugambi.

      Umubwiriza 9:10
      Umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko ikuzimu aho uzajya nta mirimo nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.

      Ni gutya Yesu asa nk’ utindije isezerano ryo kugaruka ngo byibura hagire uwakizwa (2 Peter 3:9)

  4. 1. Umutima ukwirwamo abandi
    2. Ntagihe kiza cyangwa kibi cyokuvuga ubutumwa( Paul yambwiye Timoteyo kugira umwete mugihe kimukwiriye nigihe kidakworiye.
    3. Kumenya icyo ukwiye gukora mugihe gikwiriye
    4. Gukoresha ubutunzi cg icyakadutabaye kugirango hatagira umuntu apfiriye mubyaha

  5. Amen,Kristo niwe rugero rwiiza rwo Gukunda.abanyabyaha(abatizera) bararukeneye,kubwo kurokora ubugingo bwabo binyuze mu butunzi bwari bwo bwose Imana yadubaye.

  6. Ooooh John Harper ni urugero rwiza, rudufasha kandi rukuraho impamvu zose zatuma tutavuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo naho twaba turi mubikomeye.

    Disi yumvaga naho uriya mwene data umwe yakiriye Kristo byaba bihagije.

    Natwe dukoreshe bicye cg byinshi Imana yaduhaye mukuzana abantu kuri Kristo

  7. Umuntu w’umwuka anezezwa no Gutanga,
    Igiti cyera imbuto kugirango bazirye Kandi zigirire abandi umumaro.

    Imbuto zigiti ziva imbere mu buzima bw’igiti zijya inyuma ntiziza ziguruka ngo zifate ku giti, uko Niko imbuto z’umwuka mu buzima bw’abizera zituruka mu mutima wizera yesu uyu niwo mutima John Harper yari afite,
    Igituma abizera batinya gutanga bituruka mu gushidikanya k’urukundo rw’Imana ibasha kudutunga no Kutizera (kugira ubwoba bw’ibihe bizaza) no kutumva agaciro k’umurimo yesu yakoze mu buzima bwacu.
    Mana dufashe tugire wa mutima wari muri kristo yesu(abafilipi 2:5) umutima utanga kugeza ku rugero rwo Gutanga ubuzima, ukunda ukanagirira impuhwe abari mu bwami be’umwijima.

    John yavuze ubutumwa mu magambo
    n’ibikorwa

    Abavutse ubwa kabiri tuvukira gukorera (gukunda) Imana na bagenzi bacu n’umutima wose, ubwenge bwosen’imbaraga zose,igihe cyacu n’ubutunzi bwacu.

    “Biragoye gutandukanya urukundo no gutanga”

    Wubahishe uwiteka ubutunzi bwawe(Imigani 4:9) Kandi Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa (ibyakozwe 20:35)

    Be blessed yves

    1. Urakoze cyane Mwene Data Alexis, Inyunganizi utanze ni ingenzi cyane kandi nanjye irushijeho kunyungura kumenya, #Imana idukize kudatanga bitewe n’ubwoba bw’ibihe bizaza!

  8. Gashugi Yves!
    Uhabwe umugisha kubwo kudusangiza inkuru
    Irimo ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
    Nkuyemo ko ikiguzi cyose byasaba kugirango ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bugere ku bantu , cyatangwa .
    Harimo : 1. Ubutunzi, 2.Kwitunga(selflessness), nibindi.

    Mugire amahoro y’Imana.

  9. Gashugi Yves!
    Uhabwe umugisha kubwo kudusangiza inkuru irimo ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
    Muri iyi nkuru nigiyemo ko ikiguzi cyose byasaba kugirango ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bugere ku bantu, cyatangwa
    Harimo: 1.Ubutunzi, 2. Kwitanga (Salflessness), nibindi,…

    Amahoro y’Imana Abe muri twe.

  10. Be blessed @Yves.

    Iyo umuntu ageze kukigero cyo gutanga ubuzima bwe ku bagenzi be, nindi ntera ikomeye aba agezeho kandi nibyo Christ ashaka kuko atwifuzaho kugira umutima wari muriwe.

    Imana idufashe kugira umutima wari muri Kristo; Abafilipi 2:5, ndetse n’imitekerereze nki ya Kristo 1 Abakorinto 2:16.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *