Birashoboka ko wowe uri gusoma iyi nkuru waba waravuze umuntu runaka bikamubabaza, yewe byashoboka ko nibeshye wenda nawe bakuvuze bikakubabaza! Ese nyuma yo kuvugwa; wenda ubeshyerwa cyangwa bakuvuga ukuri wiyumvise gute? Birashoboka ko nzamuye amarangamutima yari yarasinziriye muri wowe y’ibyakubayeho ariko ihangane!
Umuntu avuga undi ku mpamvu ebyiri z’ingenzi, iya mbere ni ukugirango aruhuke iya kabiri ni ukugirango amwangishe abandi. Abahanga muby’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu bavuga ko mbere yuko umuntu aryama cyangwa atora agatotsi ibitekerezo bye bitekereza cyane k’umuntu wamubabaje cyangwa kuwo akunda! Ese wowe utekereza kuri inde mbere yo gusinzira? Byashoboka ko iki kibazo ucyibajijwe nk’umukristo wasubiza ko utekereza Yesu. Ese nibyo koko? Cyangwa nawe utekereza uwaguhemukiye?
Nkuko nabivuze haruguru, umuntu avuga undi kugirango aruhuke cyangwa amwangishe abandi. Nk’umufashamyumvire mu by’isanamitima nagiye nakira abantu batandukanye bavuga ukuntu abantu bagiye babavuga cyangwa bakabahemukira bikababaza ariko muri bo abenshi bavugaga batagamije kubangisha abandi ahubwo bagamije gukira ibikomere batewe ariko hari n’abandi bavuga bagenzi babo bagamije kubangisha abandi! Ese wavuze mugenzi wawe ngo uruhuke cyangwa wamuvuze ugamije gukurura urwango?
Mu minsi micye ishize nabwiye mugenzi wanjye ko yambabaje, ansubiza ko yumva nta mutima umucira urubanza bityo atari ngombwa ko yansaba imbabazi! Ese nawe niko ubyumva! Sinishimiye igisubizo yampaye ahubwo nafashe umwanya wo gusenga kugirango mbohoke, kubera ko kubabarira ntabwo bibohora uwakojeshe gusa ahubwo bibohora n’uwakosherejwe, nkuko umwanditsi Lewis B. Smedes yavuze ko kubabarira ari ukubohora imbohe maze ukamenya ko iyo mbohe yari wowe (To forgive is to set a prisoner free and discover that the prisoner was you). Ndahamya ko benshi mubagifite umutima ukomeretse si uko batasabwe imbabazi ahubwo ni uko batarababarira!
Ubwo nasengaga ngo Imana imbohore umutima kubw’umubabaro natewe na mugenzi wanjye, niyumvisemo igitekerezo, gishobora kuba cyari cyiyobowe n’Imana cyangwa cyari igitekerezo cyanjye bwite ariko icyo nzi ni uko nagihawe ndi gusenga, icyo gitekerezo ni iki: “NTAGO IKINTU CYOSE KIBA IKOSA CYANGWA ICYAHA KUKO WAGIZE UMUTIMA UGUCIRA URUBANZA NYUMA YO KUGIKORA.” Ese nawe iyo umutima utagucira urubanza ntusaba imbabazi? Ubwo nahabwaga iki gitekerezo nibutse amagambo umwigisha yigeze kutwigisha muri 2019 atubwira ko umuntu iyo agendera mu mwijima cyane, umwijima ugeraho ukamuhindukira umucyo.. kandi nongeye guhabwa ko kutagira umutima ugucira urubanza ari amayeri y’umwanzi satani yazanye ngo akomeze urwango mubizera kuko badatera intambwe yo gusaba imbabazi abo bahemukiye kubera ko baba bibwira bati: “Nta mutima uncira urubanza!”
Byashoboka ko wowe uri gusoma yi nkuru ugifite intego mu mutima wawe yo kutababarira uwaguhemukiye, ariko inabi Yosefu yagiriwe, Imana yayihinduye ineza (Itangiriro 42:51), none inabi Yesu yagiriwe siyo yahaye abamwizera umudendezo? (Yesaya 53:5)! Birashoboka ko wavuga ko Yesu yari Imana ariko ntiwirengagize ibyanditswe byera ko bivuga ko tugomba kumwigana nk’abana bakundwa (Abefeso 5:1)!
Ubuhamya bwanjye
Tugana ku musozo, ndibuka umunsi umwe muri 2019 hari mugenzi wanjye narakariye kuko yari yishe igihe twahanye, twagendanye urugendo rw’amasaha arenga atatu ntamuvugisha turinda tugera aho twajyaga, nyuma yarampamagaye ambwirako yari yanzaniye impano nziza ariko kuko nanze kumuvugisha kandi nkagaragara ku maso nk’uwamurakariye yahisemo kuyigumanira! Icyo gihe narihannye kandi ndigaya kubera ko kutababarira byatumye mbura impano! Ndetse ibi byavuzwe n’umwanditsi Bernard Meltzer ko iyo ubabariye uba uhinduye ahahise hawe ariko uhinduye n’ahazaza hawe (When you forgive, you in no way change the past—but you sure do change the future.” – Bernard Meltzer).
Ese nawe ntiwaba umeze nkabo Yeremiya yavuze ati “umuntu wese avugana amahoro na mugenzi we ku rurimi, ariko mu mutima we amuciriye igico” (Yeremiya 9:7B). Niba hari uwo ukirakariye mu mutima babarira nkuko nawe wababariwe, kuko imbabazi zuzuye zishoboka muri Yesu!
Wifuza gufashwa murugendo rwo gukira ibikomere saba gahunda ukanze hano!
Imana iguhe umugisha cyane! gusaba Imbabazi ni byiza igihe wakosereje mugenzi wawe kuko urabohoka nawe ukamuruhura!
Heart touching ❤️ ! Imbabazi zirabohora.
Be blessed 🙌 .
Zirabohora!
wow !urakoze cyane
Murakoze namwe!
Thank you for this article.
Harimo isomo.
Uwiteka yagure impano yawe
Amena
Amena
Thank you so much my brother Yves, may God bless you 🙏. Twigira byinshi muri izi articles ukora
Pleasure is mine!
Imana ikomeze kuduhugurira hamwe!
Uwiteka adushoboze kubabarira tudategereje ngo dusabwe imbabazi nubwo bigoye ariko nibyo byiza
Imana ibahe umugisha iyi nkuru ni nziza
Imana idushoboze rwose
Murakoze cyane pe, nungutsemo byinshi ☑️
Amena
Imana ishimwe
MATAYO 5: 23.Nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo
mupfa,
24.usige ituro ryawe imbere y’igicaniro ubanze ugende wikiranure na mwene so,
uhereko ugaruke uture ituro ryawe.
Nibyiza ko umubano wacu n’Imana utagarukira kuri twe gusa ahubwo bikagaragazwa n’imibanire yacu na bagenzi bacu .
KANDI IMIBANIRE Y’ABANTU ISABA KUBABARIRANA BURI UKO UMUNTU AGIZE ICYO APFA N’UNDI(abakolosayi 3: 12.Nuko nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare
umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no
kwihangana,
13.mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa
n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.
niba mu isengesho yesu yigishije abigishwa be natwe tukaba turikoresha (matayo 6: 12.Uduharire imyenda yacu, Nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu,)
DUKWIYE KWISUZUMA TUKAMENYA NIBA KOKO IMANA IZAJYA ITUBABARIRA NKUKO TUBABARIRA?
God bless you Yves G. for a lots.
Amen
Imana ihabwe icyubahiro kdi ikwagure cyane
Amena
This is what many people need to know