8 thoughts on “Urwandiko rwandikiwe ab’Itorero Igice cya cumi na karindwi

  1. *Yesaya 61:1*

    Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no *kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe.*

    Biradukwiye nk’itorero kumenyesha imbohe z’amateka, imbohe z’ibyaha, imbohe z’ibikomere ko Yesu abohora.

  2. Byose barabikora kugirango hatagira utoroka cyangwa ngo yinjire muri gereza guhungabanya umutekano wabarimo .

    Satani Ari gukoresha uburyo bwose bishoboka kugirango imbohe zitamucika.

    Kandi bumwe mu buryo Ari gukoresha ni ukubohera abizera mu nsengero, kugirango batamenyesha imbohe ko hari uwababohora.( Ikibazo Imana ifitanye n’itorero)
    Umwami Ati mugende, mubwire abaremwe Bose ubutumwa bwiza(matayo28:19)
    (Muhere yerusalemu mukomeze yudaya n’isamariya mugere ku mpera y’isi(Ibyakozwe n’Intumwa 1:8)
    abizera bati tugume mu murwa dusangire ibyacu dutegereze umwami.

    Abari munzu y’imbohe baradukeneye nk’itorero.

    Be blessed Yves.

  3. Byose barabikora kugirango hatagira utoroka cyangwa ngo yinjire muri gereza guhungabanya umutekano wabarimo.

    Nubwo abari muri gereza bafite umutekano, nta mahoro bafite .
    “Nta mahoro y’abanyabyaha.” Ni ko Uwiteka avuga.( *Yesaya 48:22*)
    Bamwe babohewe mu byaha satani abashakira umutekano, abiba ntibafatwa, abasambana abashakira uburyo bwo kudatwara Inda no kuzikuramo byemewe n’amategeko y’isi no kwandura indwara zanduriramo , abasinda bagashakirwa uburyo bwo gutwarwa kugirango umutekano wabo udahungabanywa n’ibindi ariko nubwo bimeze bityo nta mahoro bafite kuko isōko y’amahoro iri muri yesu we mwami w’amahoro.

  4. Be blessed. Tumaramishe imibabaro kubwirana Aya magambo.

    “Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko So yishimira kubaha ubwami.
    (Luka 12:32)

    Ikindi Kandi

    Ariko twebweho *ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu*
    (Abaheburayo 10:39)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *