Intangiriro
Ese waba wibuka neza isomo ry’amateka? Byashoboka ko uryibuka neza, ariko niba utaryibuka reka nkwibutse gato. Niga mu mwaka wa mbere wa mshuri y’isumbuye ndibuka ko uwatwigishije yatubwiye ko amateka ari igice cyiga abantu mu bihe byahise, n’ibyabiranze ndetse bigahuzwa n’ibiriho ubu bikanagena n’ibizaza.
Ntekereza ko wowe uri gusoma ino nkuru waba warize amateka avuga ku ntambara ya kabiri y’Isi (World War II) cyangwa warumvise abandi babara iyo nkuru. Niba utabyibuka, muri ino nkuru ntabwo ndaza kuvuga kubyateye iyo ntambara cyangwa uko yarangiye byimbitse ahubwo ndagaruka ku gace gatoya kayo ubundi dukuremo amasomo y’umwuka.
Ese waruzi ko ibisasu byajugunywe kuri Hiroshima na Nagasaki byatewe no kwibeshya kubusobanuro bw’ijambo rimwe gusa rigizwe n’inyuguti icyenda (9)?
Wenda ibyo ngiye kwandika byari kuba byiza bitanzwemo ubuhamya nabari bariho icyo gihe ariko nifashishije inyandiko zitandukanye murabona hasi zimpa amakuru.
Hari mu mpeshyi, kuwa 7 Gicurasi 1945 ingabo z’ubudage (Abanazi) zamanitse amaboko zivuga ko zitsinzwe, ibyo byakozwe n’ingabo zishyize hamwe (Allied Armies) mu kurwanya ubudage n’ingabo z’ibihugu bari kumwe. Mu ngabo zari kumwe n’ubudage, ubuyapani bwanze kumanika amaboko.
Perezida w’Amerika icyo gihe Turumani (Truman Harry), Minisitiri w’intebe w’ubwongereza Caciri (Winston Churchill), Umuyobozi wa Leta zunze ubumwe zaba Soviyeti Sitarine (Joseph Stalin), n’umuyobozi wa repuburika y’Ubushinwa Shiyangi (Chiang Kai-Shek) bahuriye mu nama (Potsdam conference) mu budage kuva kuwa 17/07/1945 kugeza kuwa 02/08/1945 biga uburyo bashyira iherezo ku ntambara ya kabiri y’Isi. Basabye Ubuyapani kumanika amaboko cyangwa bakabuha isomo ritazibagirana mu mateka yabo.
Mokusatsu: Mube muduhaye akanya ko kubitekerezaho
Ingabo zishyize hamwe zikimara gutanga ubwo busabe, abanyamakuru barahuruye bajya ku biro (Bureau/Offices) bya Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani Kantaro Suzuki na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Shigenori Tōgō. Ntakindi cyari kibajyanye usibye kubaza bati: “Muravuga iki kubyo ingabo zunze ubumwe zabasabye?” Suzuki Kantaro yabasubije mu ijambo rimwe ati: “Mokusatsu.” Iri jambo risobanuye “guceceka” cyangwa “kwirengangiza.”
Ubwo ingabo zunze ubumwe zumvaga iri jambo “Mokusatsu” uwazisemuriraga yazibwiye ko Suzuki avuze ati: “Ibyo ntacyo bitubwiye (kwirengagiza/ignore)” nyamara mu byukuri we ubwe (Suzuki) n’ibitabo bitandukanye byabizi amateka y’indimi (Linguistics experts) ya/bya-sobanuye ko ijambo yashakaga kuvuga ryari ati: “Ntacyo twabivugaho ubu, muduhe akanya.”
Ingabo zumwe ubumwe zahise zohereza ingabo zirwanira mu kirere (Air Force) mukirere cy’ubuyapani maze kuwa 06/08/1945 zitera igisasu mu mujyi wa Hiroshima wari utuwe nabakabaka Ibihumbi magana atatu mirongo itanu (350,000); nyuma y’iminsi itatu gusa ni ukuvuga kuwa 09/08/1945 batera ikindi gisasu I Nagasaki ahari hatuye abatagera kubihumbu magana abiri (200,000).
Mvuze icyago cy’ibisasu byatewe I Hiroshima na Nagasaki ntigishobora kumvwa n’umuntu wese keretse abacyirokotse, muri abo uwamenyekanye cyane ni Tsutomu Yamaguchi mwite “Yamaguci” uyu yanditse n’igitabo cyagufasha kumenya ibyabaye cyitwa “Ika sarate yuru inoch” (The life revealed below) cyangwa amashusho mbara nkuru yamukozweho yitwa “Twice survived: The doubly atomic bombed of Hiroshima and Nagasaki.”
Ese Yesu twizera ko ari Umwami w’amahoro ino nkuru y’intambara iramara iki kurubuga rwandika inkuru za Gikirisito kandi iratwigisha iki?
Ndaza kwifashisha ibyandistwe byera mugutanga igisubizo, Niyo inyuranya ibihe n’imyaka, ni yo yimura abami ikimika abandi, igaha abanyabwenge ubwenge, n’abazi kwitegereza ikabaha kumenya (Daniyeli 2:21). Umunsi Daniyeli Imana yamuhishuriraga inzozi z’Umwami Nebukadinezari yasenze ashima Imana ashyiramo ijambo ntekerezako bamwe tutajyaga turyitaho rivuga ngo: “Abantu bazi kwitegereza bahabwa kumenya.”
Maze gusoma inyandiko zitandukanye zivuga ku ijambo Mokusatsu naritegereje maze murizo nunguka ubumenyi. Amasomo nicyo Imana ishaka tuzabisanga mu gice cya kabiri cyiyi nkuru.
Ibyo wasoma byisumbuyeho (References):
o William Craig’s The Fall of Japan, published by Dial, 1967.
o The World’s Most Tragic Translation, unsigned article in Quinto Lingo, January 1968, p. 64.
o Mokusatsu: One word, Two lessons.
Komerezaho muntu wacu ukomeze uduhe amateka