Nanjye maze kumva inkuru ya Berikowiti nafashe umwanya nsoma amakuru ye kumbuga nkoranyambaga zitandukanye, mara iminsi itari myinshi nyitekerezaho numva hari icyo nkwiriye gusangiza ab’Itorero.
Mbere yuko nkomeza ku gice cya kabiri mvuga ku masomo n’umuburo w’Imana muri ino nkuru ya Berikowiti reka mbanze nsoze gato inkuru ye. Nkuko mugice cya mbere nasoje bamuta muri yombi. Berikowiti yarafashwe ajyanywa mu nkiko kuburanishwa ibyaha yaregwaga. Bamubajije impamvu yicaga abantu araturika araseka, nyuma yaje kuvuga yuko ari amadayimoni yamukoreshaga mu kwica abo bantu bose. Berikowiti (Berkowitz) yemeye ibyaha byose aregwa ndetse asaba ko bamuha n’umuntu uzajya umusengera kugirango amadayimoni amushiremo, bamuhaye umugore wo mu itorero ry’ababatisita ngo ajye amufasha. .
Kuwa munani, Gicurasi 1978, Berikowiti yemeye ibyaha aregwa akatirwa igifungo cy’imyaka magana atatu mirongo itandatu n’itanu (365). Yego, ntabwo nibeshye nari mvuze nti: yakatiwe imyaka 365 ari muburoko.
Icyatumaga yica abantu
Ntabwo byamenyekanye neza icyatumye yica abantu, gusa abahanga muby’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu (Behavioral Psychologist), bavuga yuko byaba bifitanye isano nuko yabayeho mu bwana bwe, ko yabyawe n’ababyeyi ntibamurere, akarerwa n’abandi kandi abe bakiriho yamara gukura nabwo akabura uwamureraga ku myaka 14, agatangira gucunaguzwa nundi twakwita nka mukase abandi bavuze ko ari ihungabana yahuye naryo ryo guhura n’isanganya ryo kubura urukundo rw’ababyeyi.
Isomo kubyo kurera Abana
Nagiye numva ababyeyi bamwe babazwa iby’abana babo bakavuga bati: abana bacu bazarerwa n’uwiteka ndetse niwe uzabakuza. Sinshaka guhinyura ibyanditswe byera sinshaka no gukoraho inyuguti nimwe, ariko niba Imana yaraguhaye kubyara kubera iki utahise upfa ngo wenda tuvuge ko izakurerera? Ese kuki yahisemo kuguha umuryango mugari (Extended Family) urimo abakubyara, abo muvukana? Ni uko nabo bahagarara mucyuho cyawe mugihe utakiriho bakurerera.
Ubushakashatsi bwakozwe muri Amerika bwagaragaje ko umubare mwinshi w’abantu bafunzwe bazira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi hejuru ya 70% ntabwo bigeze bamenya ababyeyi babo. Mbega agahinda kandi mbega ishyano isi igushije. Mumurimo nahamagariwe gukora harimo n’isanamitima, muri uwo murimo nagiye mpura n’abantu bafite ibikomere by’imiryango aho bagiye bagambirira gukora ibibi biturutse mu kubura urukundo rw’ababyeyi cyangwa kuba baratawe.
Ushobora gusoma ibi ngibi, ugatera agati muryinyo ati: ntibindeba kuko ntarabyara, nubwo utarabyara ariko uzabyara. Ese witeguye gute gutanga uburere? Cyangwa uzajugunya nkuko ababyeyi ba Berikowiti babigenje? Nuko rero ibya Berikowiti mbyandikiye kugirango bibe akabarore ku babyeyi bataye abana ndetse no kubatarabyara ngo bitegure kurera. Niba utiteguye kurera buretse kubyara, kandi niba utiteguye kurera wikuramo inda utwtite kuko utinya ko uwawe yazaba nka Berikowiti. Rimwe na rimwe ibibazo byacu tubishyira ku Mana ko ariyo yabishatse nyamara nuko twanze kugisha Imana inama. Bakundwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n’abaimukira, kugira ngo mwirinde irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi rirwanya ubugingo.
Iherezo rya Berikowiti n’isomo kubasomyi
Nyuma y’imyaka icyenda ni ukuvuga muri 1987, Berikowiti yaje kwizera Yesu aba umwe mu miryango y’ivugabutumwa muri gereza ndetse ahindura izina ntiyaba akiyita Umuhungu wa Samu (Son of Sam) ahubwo yitwa Umuhungu w’Ibyiringiro (Son of Hope), ndetse we ubwe yivugiye ko yahinduwe n’umurongo uri muri Zabuli 34:6 uvuga uti: Bamurebyeho bavirwa n’umucyo, Mu maso habo ntihazagira ipfunwe iteka. Ndumva nanjye navuga ngo: Ni ukuri koko abamurebyeho ntibazagira ipfunwe iteka (Amena).
Wowe usoma ino nkuru ndakwingingira kwegera Imana ndetse ugashakisha mubyanditswe byera uko warera/wazarera uwo wabyaye/uzabyara, kandi niba hari uwo uzi uboshywe dufatanirize hamwe kumusengera. Sinandikiye ino nkuru kugirango iduhe amakuru yibyo tutari tuzi ahubwo nayandikiye kugirango uyisoma imufashe gufata umwanzuro ukwiye wahazaza kuko ariyo iha abanyabwenge ubwenge, n’abitegereza ikabaha kumenya (Daniyeli 2:21), nuko rero nawe witegereze kuko izaguha kumenya gukora igikwiye.
Ubaye ufite ikibazo cy’amarangamutima akomeretse/ibikomere kanda ahanditse gushaka umujyanama (Find a Counsellor) uhitemo uwo wifuza tubahuze.
This message is a gem. sweet, and impactful!
Birababaje ko ababyeyi basigaye babona umwanya wa akazi ,ubukwe, business,ndetse ,……..ariko bakubura umwanya Wu umuryango.iyaba buri wese yakumvaga umwanya We muri famille twagira abana beza ndetse babanyamumaro kugihugu ndetse ni itorere .
Gusa biratangaje ukuntu uwari umwicanyi ruharwa yaje kwizera yesu kristo,aha naho hava amakuru yafasha benshi ubyanditseho byaba Ari byiza.
Urakoze cyane Theo,
Ubu butumwa utanze ni ingenzi cyane. Muri iki gihe usanga umwanzi satani yarahumye ab’Itorero maso aho abaha kubonera umwanya ibindi nabyo byiza mubuzima ariko ugasanga ntitwita kubyigihe kiramba aribyo kwita kubadukomokaho/kubazadukomokaho.
Imana iduhe ubwenge bwo kwita kumuryango!!
Murakoze cyane rwose.
Natwe tutari twashinga ingo, haribyo amaso yacu atwereka m’umiryango yubu.
Biraduha rero Imbaraga zogutegura neza imiryango yacu yejo hazaza🙏
Kuko biragaragarako mugihe utatanze uburere nk’umubyeyi bigira ingaruka kumuryango, itorero ndetse n’igihugu 😪
Gusa Kristo afite imbaraga zikiza rwose
Amena