Byamaze kumenyerwa. Iyo unyuze ahantu ukumva bapfushije umuntu kenshi ab’umuryango barababara bamwe bakihutira kumenya icyo yasize avuze bwanyuma, kugeza no mubuhamya bwa nyuma buri wese umuturanyi n’inshuti aba afite amatsiko yo kumenya ati yavuze iki bwa nyuma? Mbese rwavuye he? Rwaremwe nande? Yaruremeye iki? Benshi bararwanga kuko rwabateje agahinda, ariko abandi barugize inshuti kuko arirwo ruzabambutsa rukabageza aho badapfa. Reka nanjye mvuge nti urutinya ni uwanga kujya aheza cyangwa ahabi bitewe n’umwami yakoreye, kandi ko uwo rutwaye ntababara ahubwo hababara abo asize. Urutavuye ku Mana ruragatsindwa (urupfu).
Mbese urupfu rwavuye hehe?
Ushobora kuba nawe waribajije iki kibazo cyangwa ukaba ukibajije kuko ncyanditse hano. Abahanga batandukanye bagiye babivugaho, hari n’abashumba batandukanye bagiye bavuga yuko rwaremwe n’Imana ariko uyu munsi ndaza kugaruka kucyo ibyanditswe byera bibivugaho.
Ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa (Itangiriro 2:17).” Reka tuzirikane aya magambo akurikira.
- Imana niyo ya mbere yavuze ijambo urupfu;
- Imana yavuze ijambo urupfu, umuntu atarakora icyaha;
- Ubwo niba Imana yaravuze ijambo urupfu, umuntu atarakora icyaha, bivuzeko urupfu rwabayeho mbere yuko icyaha cyibaho/gikorwa.
- Niba Imana yaravuze bwa mbere ijambo urupfu; ubwo urupfu rwaremwe nande?
Nyakwigendera Dogiteri Mayirizi Munore (Dr. Myles Munroe) mu mahugurwa nyungura bumenyi (conference) yakoze yitwa Kuvuka no gupfa ku rupfu (The birth and death of death) yavuze ko urupfu rwaremwe n’Imana ariko irurema nta mbaraga rufite twabyita ko ruri netere (neutral). Yakomeje avuga ko Imana imaze kurema urupfu yarugereranya nk’intare ariko idafite amenyo n’inzara, iteye ubwoba ariko ntiyakurya cyangwa ngo ikunoshe. Reka nanjye nongereho ati, ni nkuruyuki rudafite urubori. Urupfu nta mbaraga rufite ahubwo ruhabwa imbaraga n’icyaha.
Ariko nanone niba koko ikiremwa cyose kiba gifite isoko mu muremyi, byaba bivuzeko Imana muriyo ifite urupfu, urupfu narwo rukagira ubumana? Yewe sinifuza ko ino yaduteza umuvurungano kuko byose tutamenya si ngombwa kubimenya kuko ibihishwe ni iby’Uwiteka Imana yacu, ariko ibyahishuwe ni ibyacu n’urubyaro rwacu iteka (Gutegeka kwa Kabiri 29:28), bityo iby’Imana yaduhaye ku menya ni uko yavuze urupfu mbere y’icyaha ariko itashimye kutubwira aho rwaturutse/rwaremewe nubwo hari abantu babivuzeho ko ariyo yaruremye. Kumenya aho urupfu rwakomotse ni ingenzi ariko si ishingiro ryo kubona ubugingo.
Kubizera urupfu ni inshuti yacu kuko ruzatwinjiza mu byiringiro biheruka dutegereje aribyo ubugingo buhoraho naho kubatizera/abapagani urupfu ni umwanzi kuko ruzabinjiza mu ihaniro ry’iteka aho urunyo rwaho rudapfa, kandi n’umuriro ntuzime (Mariko 9:44).
Gucyenyuka si ugupfa uri mutoya ahubwo ni ugupfa udakoze icyo waremewe gukora
Ndiho kugira ngo menye Imana nyimenyeshe n’abandi, ndiho kugirango nubahe Imana nanayubahishe, ndiho kugirango nkore iby’Imana yandemeye maze nyuma ntahe iwacu. Hari umwigisha nigeze kumva ahangara kuvuga ko Imana yavuze ko imyaka umuntu atarenza ari 120 ko nabayirengeje aba ari ukubeshya imyaka kuko byaba bivuga ukubiri n’ibyanditswe byera. Nabyibajijeho iminsi nyuma menya ko Imana yavuze imyaka mpuzandengo (average age) bityo bishoboka no kuyirenza rwose
Gupfa uri mutoya cyangwa ufite imyaka micyeya si ugukenyuka cyangwa ikibazo. Urugero: Mu cyizamini cya Leta akenshi bagiha amasaha abiri 2 angana n’iminota ijana na makumyabiri ariko umunyeshuri uba uri mukizamini ntabwo aba ategetswe gukora ikizamini iyo minota yose. Hari abi nkwakuzi baba barasobanukiwe neza isomo kuburyo bagikora iminota 40, 50, 60, abandi 70 gutyo gutyo, kimwe nuko hari uwo iminota irangira atararangiza gukora ikizamini. Iki cyigereranyo ntanze kimeze nk’ubuzima bwacu mu isi. Hari uza ku Isi yasobanukirwa icyo yaremewe akagikora vuba mu myaka mirongo itatu, undi mirongo ine, undi mirongo inani gutyo gutyo. None niba ndangije gukora ikizamini mbere ninde wo kudasohoka ngo ntahe iwacu? Ese niba ndangije gukora icyo naremewe ninde wo kudataha iwacu, twibukiranye ko iwabo w’umuntu ari yatashye atari aho yiriwe.
Umwana wanga gutaha iwabo ni ikirara, kandi So/Data (Imana) aguhamagaye ukanga kwitaba wakwitwa umunyagasuzuguro. Kubwibyo rero, niba urangije umurimo wawe ugahamagarwa itaba kuko kunyura murupfu bizakugeza kwa Data/Papa wawe (Gupfa uri muyoya si ugukenyuka ahubwo ni gukenyuka ni ugupfa udakoze icyo waremewe).
Isomo n’umusozo
Niba urangije gukora umukoro wawe mu Isi ku myaka mirongo itatu, itaba So. Wishaka ku mwaka agahushya kuko abakamwatse akakabaha bagakoresheje nabi (Urugero: Umwami Hezekiya). Kuko ntazi niba imyaka nakwakamo agahushya (inyongezo) nayikoramo neza, niyo mpamvu n’impamagara nzitaha kuko nzaba njya aheza kuruta aho ndi (aya magambo nyavuze nk’igitekerezo cyanjye ariko cyuzuzanya n’ibyanditswe byera). Benshi iyo umuntu apfuye bavuga ko yaragikenewe. Ese ninde wamenya ikibumbano kuruta umubumbyi? Ninde mwamenya ikiremwa kuruta umuremyi? Imana iba igucyuye, iba ibona utagikenewe kuko wasoje umukoro wawe. Abarira kubera kubura ababo nimuhumure tuzababona, kandi umuremyi akora icyo ashatse kubw’inyungu z’ubwami bwe. Wifuza gufashwa no kwiga bishingiye ku ijambo ry’Imana n’uburyo bw’imaragahinda ku mubabaro wawe n’ibikomere watwandikira tukaguhuza nuwagufasha.
God bless you , ikindi Kandi Umwami wacu Yesu , ya rugize irembo kubwo kwemera kurunyuramo ,rero bene data im, irembo utanyuzemo cg udateganya kunyuramo ntacyo riba rikumariye ,ariko twebwe ibyaremww byose tuzarinyuramo , Kandi Umwami wacu yarinyuzemo arihindura iryu bugingo , ndashaka kongeraho iki ko bapfira mu mwami none Abo bazicara kuntebe zimbere(VIP) bazatubanziriza kuzuka.
Amen!
Hahirwa abapfa bapfira mu Mwami yesu!!
Ndanezerewe cyane kubwizi nyigisho!!
God bless you 🙏 ❤️
Be blessed president,
Nanjye nongeye kubitekerezaho,
Ujya mu kimoteri ugasangamo I vase itegurwa ku meza.
Ukibaza uti ariko uyu muntu kuki yangiza urabona iyi vase yari ikiri nzima?
Hanyuma wabaza nyirayo akakubwira ko yayiguriye kuyikoresha mu birori by’umwana we, none akaba yarasoje kuyikoresha icyo yayiguriye bityo nta kazi igifite.
Ntekereza ko tuvuga ko yari agikenewe kuko tuba tutatekereje ko umuremyi Hari icyo yari yaramuremeye none akaba yarasoje umurimo cg igihe he yahawe gukoramo umurimo kikaba kirangiye nubwo adasoje umurimo.
Ambassador iyo umurimo urangiye akwiye gutaha, gusa numva ahamagawe n’igihugu cye nabwo akwiye gutaha nubwo Yaba adasoje umurimo igihugu cye cyakohereza nundi,
Ahari umusirikare uri mu butumwa bw’amahoro yoherejwemo n’igihugu aramutse ahamagawe n’igihugu cye naho Yaba atarabusoza akwiye kwitaba.
Waduhaye ikigereranyo cyiza cy’ikizamini, nakozeho ikizamini cya online cyari cyigenwe gukorwa mu masaha abiri hanyuma ya masaha ashira ntarangije gukora ibibazo byose, nta kabuza sisiteme yifunze ntasoje.
Zaburi 139:16
Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, Mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, Yategetswe itarabaho n’umwe.
(Ahari Hari igihe umuntu yagenda adasoje gukora icyo yaremewe.)
Zaburi 90:12
Utwigishe kubara iminsi yacu, Uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.
Murakoze Kandi murarindwe.
Urakoze cyane Yves, benshi ntibazi iby’iribanga ariko ni ingezi Kandi ugize neza guhishura ubu bumenyi kubwo gufashwa n’umwuka wera.
Niki cyambuza gusohoka mucyumba namaze kurangiza umukororo wanjye 🙌. Ndanezerewe. Data nampamagara nzitaba nti karame mubyeyi.
Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri kumanywa ( hakiri iminota y’ikizamini)
God bless you man of God.
Murakoze cyane!
Nongeye gusobanukirwa neza nubwo urupfu tutajya turumenyera ndetse tubabara cyane iyo tubuze abantu tukivovotera urupfu ariko kubizera Kristo ntitwakabaye tubabazwa no gupfa kuko “kubaho ni Kristo ndetse no gupfa ni inyungu k’umukristo wese w’ukuri”
Ariko hari ikibazo gito nibajije nubwo ngerageje no kugisubiza bikanga gusa niba byashoboka mwazansobanurira neza
Muri ubu buzima hari abana bapfa bakiri bato, abandi bapfa bavuka, ndetse hari inda zivamo zitaravuka ariko umwana yaramaze kuremwa
Ikibazo nagize niki ko tubonye ko umuntu apfa imirimo cg umukoro we mw’isi urangiye, bariya bana bapfa muri buriya buryo imirimo yabo nabwo iba irangiye??
God bless you, Imana ikomeze ibashyigikire mukore cyane mugire uruhare mugukura abantu mubujiji kandi rwose nsobanukiwe neza ko iyo umuntu apfuye atari igihe cyo kurira ahubwo tugomba kumva uwamuhaye akazi ashimye aho yaragejeje imigisha y’Imana ibe kumwe namwe
Thanks alot for this knowledge given to us
Murakoze cyane Yves GASHUGI🙏
Icyo nkuyemo nuko igihe mfite kwisi cy’okubaho ngomba kugikoramo ibyo Imana ishaka 🙏
Kandi nanjye mbisubiremo mpumurije ababuze ababo Kandi mbabwirako tuzongera kubana nabo.
IMANA iduhishurire icyo yaturemeye gukora muri iyi isi kugira igihe nigisohora utwicyurire
Amen!
Ndifuriza buri wese kuzasoza ikizame neza kdi atsinze ubundi tukitahira.
Maze imirimo yo mu isi ajya ampa ninyirangiza, azampamagara angeze mu ijuru.
Imana Iguhe umugisha rwose ikomeze kuduhishurira umukoro wacu kuko Gukora umukoro utari uwawe nabyo ni ugutsindwa
Ubisobanuye Neza cyane habwa umugisha.
Amena
Yesu aguhe imigisha.
Tumenye mission yacu ,nkuko umusirikare iyo ari mubutumwa,cg undi wese woherejwe mu butumwa,abukorana imbaduko,kandi akabukora neza,kugirango uwamutumye azabimuhembere,
Kandi turi hano ku isi tumenye ko turi muri mission y’Imana,
Dukore ibishimisha Data wa Twese,
Urupfu ni Irembo rutugeza kwa Data wa twese.
Urupfu irembo ritugeza kwa Data